Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, SEE Muzik yongeye gutekereza ku ndirimbo imwe yo mu gitabo yakunzwe cyane mu Rwanda, "Mwami Wakomeretse" (Wounded Lord), Mu njyana nshya n’ijwi riteye amarangamutima.
Yasohotse ku wa Gatanu, 31 Mutarama 2025, abifashijwemo na RevHeart Collective, iyi verisiyo iracyafite amagambo yayo asanzwe ariko yakozwe mu buryo urubyiruko ndetse n’abakuze bayiyumvamo ikabafasha bose.
Kuri SEE Muzik, iyi ndirimbo isobanuye ikintu gikomeye. Amagambo ayirimo avuga ku mateka y'ububabare bwa Yesu, ubuhemu yagiriwe, n'igitambo yatanze, "bitwibutsa imbabazi z’Imana ndetse nuko urupfu rwatsinzwe".
Mu gihe urubyiruko rwinshi rubona indirimbo zo mu gitabo nk’iz'abantu bakuze cyane cyangwa zirambirana (boring), SEE Muzik yayikoze mu bundi buryo igumana umwimerere wayo ariko ayiha injyana nshya kandi igezweho.
Mu kiganiro na InyaRwanda, SEE Muzik yagize ati: “Iyi ndirimbo yamye isobanura byinshi kuri njye. Ubutumwa bw'igitambo cya Yesu ni ubw'ibihe byose, kandi nashakaga ko iyi ndirimbo yongera kuba nshya – nkakora ikintu urubyiruko rushobora guhuza n'abakuru. Binanshobokeye nakora n’izindi nkayo ”
Abantu bakoze kuri iyi ndirimbo ni Enock Zera wafashe amashusho yayo, ayungururwa na Nassi Oliks, mu gihe 'assistant DOP' ari Bizzy naho uwayitunganyije mu buryo bw'amajwi akaba ar Producer Ben Junior Kaberuka. Ni indirimbo yakorewe muri Label ya 'RevHeart Collective' ireberera inyunyu za SEE Muzik.
KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO "MWAMI WAKOMERETSE"
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO YONGEREWE UBURYOHE
SEE Muzik yongereye uburyohe indirimbo yo mu gitabo "Mwami Wakomeretse"
SEE Muzik yavuguruye indirimbo "Mwami Wakomeretse" ayikora mu buryo bugezweho
TANGA IGITECYEREZO