Kigali

Selena Gomez arifuza kubona umukunzi muri uyu mwaka wa 2023

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/01/2023 10:39
2


Selena Gomez umaze imyaka 4 nta mukunzi afite yatangaje ko yifuza kubona undi muri uyu mwaka wa 2023, anahishura ibyo agomba kuba yujuje.



Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime w'icyamamare Selena Gomez yamaze gutangaza icyifuzo yinjiranye mu mwaka wa 2023 ari cyo cyo kubona umukunzi umukundwakaza nyuma yo kumara imyaka 4 nta mukunzi afite kuva yatandukana na Justin Bieber. 

Ibi Selena Gomez yabitangaje mu kiganiro yatumiwemo kuri televiziyo mpuzamahanga ya CBS.

Selena Gomez arifuza kubona umukunzi muri uyu mwaka wa 2023

Muri iki kiganiro 'Entertainment Tonight' cya CBS cyatumiwemo Selena Gomez n'abandi bakinana filime y'uruhererekane yitwa 'Only Murders In The Building' yaciye ibintu mu 2022, bagarutse ku byifuzo batangiranye umwaka mushya wa 2023. Selena Gomez yahise avuga ko icyifuzo afite ari uko yabona umukunzi.

Mu magambo ye yagize ati: ''Uyu mwaka ndashaka kongera gusubira mu rukundo. Ni byo koko maze igihe kinini nta mukunzi mfite ariko ndashaka ko bihinduka. Ndumva nifuza gusubira mu rukundo kuko mbona ibindi byose bigenda neza mu buzima bwanjye uretse kuba nkiri ingaragu''.

Gomez arifuza umukunzi ufite gahunda y'ejo hazaza

Selena Gomez w'imyaka 30 ubwo yabazwaga umusore yakundana nawe ibyo agomba kuba yujuje, yasubije ati: ''Nta bintu bidasanzwe agomba kuba afite gusa hari ibyo agomba kuba yujuje. Ndashaka umusore wiyubaha, utagikina mu rukundo, agomba kandi kuba afite gahunda y'ahazaza, sinshaka gukundana n'umuntu utatekereza kuri ejo hazaza he''.

Selena Gomez amaze imyaka 4 ntamukunzi afite

Ibi Selena Gomez abitangaje nyuma yaho aheruka kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 agatangaza ko atumva uburyo yujuje iyi myaka nta mukunzi afite. Uyu muhanzikazi kuva yatandukana na Justin Bieber mu myaka 4 ishije ntiyongeye gukundana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byiringiro Jean pierre2 years ago
    Ndamukunda cyane Selena Gomez so beautiful my girl friend
  • Byiringiro Jean pierre2 years ago
    Ndamukunda cyane Selena Gomez so beautiful my girl



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND