Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2022, yasangiye isabukuru y'amavuko kandi atanga ibikoresho nkenerwa mu ikigo cy’amashuri AVEH Umurerwa gifasha abana bafite ubumuga giherereye i Nyamata Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba.
Uyu mukobwa yasuye iki kigo ku wa 21 Ukuboza 2022, mu
rwego rwo gusangira isabukuru y’amavuko ye n’abanyeshuri babarizwa muri iki
kigo.
Muheto yabwiye InyaRwanda ko yahisemo gusura iki kigo kubera ko ari kimwe mu bigo biri kure y’Umujyi wa Kigali.
Avuga ko ibigo
byinshi byo mu Kigali bisurwa n’abantu batandukanye kandi ugasanga bafite
abaterankunga, ari nayo mpamvu yahisemo kujya mu kigo kiri kure y’umujyi.
Ati “Impamvu nasuye kiriya kigo ni uko ari ikigo
kitari hafi cyane ya Kigali. Kandi, hari ibigo abantu benshi bakunda kujya
gusura byo muri Kigali. Ugasanga hari ibindi twirengagiza, kandi ibyo kenshi
dusura hari uko baba bameze, bafite abaterankunga, ariko ugasanga hari abandi
tutajya dukoraho. Ariyo mpamvu nyamakuru yatumye njya kubasura.”
Yavuze ko muri we yashakaga gusura ikigo abantu benshi
badakunda gusura. Arakomeza ati “Niyumvishaga ko nshaka gusura ikigo atari ikigo
abantu benshi bajya bageraho.”
Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yo gusura iki kigo,
yababwiye ko yiteguye gutanga ubufasha bwose iki kigo gikeneye harimo no
kubakorera ubuvugizi. Ati “Niyemeye kubaba hafi. Kuko ni ikigo nasanze abantu
benshi batajya bageraho, abantu benshi batanazi.”
Ni yo sabukuru ya mbere Nshuti Divine Muheto yizihije
yambaye ikamba rya Miss Rwanda 2022. Ubu afite imyaka 19 y’amavuko. Avuga ko iyi
sabukuru, idasanzwe mu buzima bwe, kandi ni umugisha.
Yavuze ati “Ni ibintu byiza cyane! Ni umugisha kuri
njyewe. Ni nayo mpamvu nahisemo y’uko nayizihiza mu buryo butandukanye
nkayizihiza ndi kumwe n’abandi bantu cyangwa se kugira icyo ntanga. Nk’uko
nagiriwe umugisha nkagira ikamba nanjye nkagira icyo ntanga kuri sosiyete.”
Miss Muheto agiye kumara imyaka ibiri afite ikamba rya
Miss Rwanda, kuko iri rushanwa ritazaba mu 2023.
Mu gihe cy’umwaka ushize afite ikamba, yakoze ibikorwa
bitandukanye birimo no gushyira mu bikorwa umushinga we ugamije gukangurira
urubyiruko kwizigamira. Kandi yakoranye n’inzego mu rwego rwo gufasha
abatishoboye n’ibindi.
Ku wa 21 Ukuboza 2022, Miss Muheto yizihirije
isabukuru y’amavuko mu ikigo ‘AVEH Umurerwa’ kirererwamo abafite ubumuga
butandukanye
Miss Nshuti Divine Muheto yabwiye abayobozi b’iki kigo
ko yiteguye kubatera inkunga no kubakorera ubuvugizi
Miss Muheto avuga ko yatanze ibikoresho bitandukanye n’ibiribwa
muri iki kigo mu rwego rwo kubatera inkunga
Nshuti Divine avuga ko iyi sabukuru idasanzwe mu
buzima bwe, kuko yasanze yambaye ikamba rya Miss Rwanda
Mu gihe cy’umwaka ushize afite ikamba, Nshuti Divine
yakoze ibikorwa bigamije gufasha abatishoboye
TANGA IGITECYEREZO