Kigali

Umufana wo muri Misiri yapfuye azize ibyishimo bya Lionel Messi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/12/2022 8:38
0


Umufana w'imyaka 26 ukomoka mu gihugu cya Misiri, yitabye Imana azize indwara y'ibyishimo by'umutima nyuma y'amasaha abiri Lionel Messi ateruye igikombe cy'Isi.



Uyu musore ukomoka mu ntara ya Shubra yitabye Imana nyuma y'amasaha agera kuri 2 Argentina imaze gutsinda u Bufaransa kuri penariti 4-2 nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3.

Mostafa Abdel wari umufana w'akadasohoka wa Lionel Messi, yahisemo kureba umukino wa nyuma ari kumwe na bagenzi be mu iduka ricuruza icyayi mu mujyi wa Misiri rwagati, gusa umukino urangiye yaratashye ageze mu rugo yandika ku mbuga nkoranyambaga ze ashimagiza Messi ndetse avuga ko uyu ari wo munsi mwiza agize mu buzima bwe.

Ako kanya umusore yahise afatwa n'umutima bamujyana ku bitaro bimwegereye ndetse aza guhita yitaba Imana. Kuri uyu wa kabiri abaganga bakaba batangaje ko uyu musore yazize indwaya y'ibyishimo by'umutima "Happy heart syndrome".

Kuva Argentina yakwegukana igikombe cy'Isi hamaze kubarurwa abantu bagera kuri batatu bamaze kwitaba Imana bazize ibyishimo n'akaduruvayo, mu gihe abandi bagera mu bihumbi bamaze gukomereka. 


Messi yegukanye igikombe cy'Isi bwa mbere, mu gihe Argentina ari ku nshuro ya 3 

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND