RFL
Kigali

Umuziki nyarwanda ugezeyo! Kenny Sol na Okkama bavuze ibyo kwitega Iburayi

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/12/2022 10:50
0


Kenny Sol na Okkama ni bamwe mu bahanzi bategerezanyijwe amatsiko mu gihugu cy'Ububiligi babikesha imiziki yabo ikunzwe mu bihugu bitandukanye, ndetse akaba ari nabwo bagiye gukandagira i Burayi.



Aba bahanzi bose bazataramira i Bruxelles mu Bubiligi ku itariki 04 Werurwe 2022, aho byitezwe ko bazahagararira umuziki nyarwanda muri rusange babinyujije mu ndirimbo zabo ziririmbwe hafi ijana ku ijana mu kinyarwanda.

Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Okkama umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite, akaba umwanditsi wandikira abahanzi batandukanye ndetse bigatanga umusaruro, yavuze akari ku mutima we.

Aganira na inyaRwanda.com, Okkama yavuze ko ari ubwa mbere agiye gutaramira muri iki gihugu ndetse no mu Burayi muri rusange, ararikira abantu bahatuye kumwitegura.

Yagize ati ''Ni ubwa mbere ngiye gutaramira mu Bubiligi, ariko nk'ibisanzwe abafana bazanyurwa cyane, icyo nababwira ni ukunyitegura kuko nzabashimisha.''

Okkama agiye gutaramira i Burayi

Osama Masoud Khalid Khila, wamenyekanye ku izina rya Okkama, ni umusore ufite impano idasanzwe, yatangiye gukora umuziki muri 2020. Yasoreje amasomo ku Nyundo, akaba ari umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi.

Uyu muhanzi umaze kwandika indirimbo z'abatari bake yakunzwe mu ndirimbo Iyallah, No, Puculi kuri ubu akaba afite iyitwa Tsaper yamaze gukundwa no kwakirwa n'abatari bake.

Kenny Sol azaba ari kumwe na Okkama

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO TSAPER YA OKKAMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND