Kuva mu minsi itanu ishize, umunyamideli Keza Terisky wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aherutse gusangiza abakunzi be amafoto akuriwe ubona ko yiteguye kwibaruka imfura ye.
Gusa n’ubwo yasangije abantu aya mafoto, ntiyigeze agaragaza cyangwa ngo asangize abantu Se w’uyu mwana yiteguye kwibaruka cyane ko agaragaza ko amwishimiye cyane.
Mu butumwa bwuzuye urukundo yageneye ababyeyi bose akimara gusangiza abantu ko akuriwe, yavuze uburyo ababyeyi bose ari intwari, anasaba Imana kubana nawe muri uru rugendo.
Yagize ati "Umunezero w’umubyeyi utangira iyo ubuzima bushya butangiye imbere mu gihe ijwi ry'umutima muto ryumvikanye ku nshuro ya mbere.
Kandi gukinisha gukina bimwibutsa ko atigeze aba wenyine. Ntabwo wigera wumva ubuzima kugeza igihe buzakurira muri wowe. Dufite ibanga mu mico yacu, kandi ntabwo kuvuka bibabaza. Ni uko abagore bakomeye. Imana ibane na buri mu mama wese aho ari kuko muri intwari.’’
Mu magambo yateye abantu kumva ko yababajwe n’ibyo The Trainer yamukoreye, Keza yavuze ko umugabo wese yabyara ariko umugabo nyawe ariwe warera (Yakoresheje amagambo akakaye).
Yagize ati: ”Umugabo wese yakwibaruka, ariko umugabo nyawe niwe wabasha kurera uwo yibarutse.”
Uku gutwita kwa Keza kuje gukurikira inkuru y’urukundo rwe na The Trainer rwaje kugera ku ndunduro bagatandukana. Ni nyuma y'uko muri Mata uyu mwaka bari batangiye urugendo ruganisha ku kubana.
Keza arakuriwe
Ku wa 17 Mata 2022, ni bwo Trainer wariraga cyane yashinze ivi yambika impeta Keza amusaba kuzamubera umugore, icyo gihe Keza atazuyaje yarabyemeye ndetse abikora nyuma y’igihe baratandukanye.
Nyuma y'uko amwambitse impeta, aba bombi bahise bongera gushyira akadomo ku rukundo rwabo. Nyuma yo gutandukana n’uyu musore, Keza yahugiye mu kazi ndetse nta wundi musore yigeze atangaza ko baba bakundana.
Keza yanenze abagabo baba bashaka kubyara gusa ariko badashaka kurera
Izina rya Keza ryamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Ukuboza 2017, ubwo yifotozaga yiteye umwenda ufite amabara asa neza n’ay’ibendera ry’u Rwanda ukanabamo izuba ryuzuza neza ibirango birigize.
Icyo gihe mu bavuze kuri Keza hari higanjemo abanenze uburyo yubahutse ibendera akaryikinga yambaye ubusa abandi bakavuga ko ‘ntacyo bitwaye kuko ibendera ry’igihugu ritameze neza ijana ku ijana n’uyu mwenda’.
Keza ubutumwa yatangaje bwatangaje benshi
Keza yagaragaje umutima ukomeye
Keza na Trainer mu bihe by'urukundo rwabo
Ubwo Trainer yambikaga Keza impeta
TANGA IGITECYEREZO