RFL
Kigali

Kanye West yatandukanye na Juliana Nalu nyuma y'amezi 2 bakundana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/12/2022 8:14
0


Umuraperi Kanye West uri kunyura mu bihe bitoroshye yamaze gutandukana na Juliana Nalu yarushaga imyaka 21 nyuma y'amezi 2 bari mu munyenga w'urukundo.



Ibya Kanye West Ye bikomeje kudogera nyuma y'aho atakarije akayabo ka miliyari 2 z'amadolari bigatuma ava ku mwanya wa mbere nk'umuhanzi ukize kurusha abandi ku Isi, ndetse ibigo by'ubucuruzi byinshi bakoranaga bikamwiyomoraho, kuri ubu n'umukunzi we bari bamaranye amezi abiri yamaze gutandukana nawe.

Umunyamidelikazi Juliana Nalu w'imyaka 24 ukomoka muri Brazil ni we wari uri mu rukundo na Kanye West Ye w'imyaka 45, gusa yamaze gutangaza ko ibyabo byarangiye. Daily Mail yatangaje ko aya makuru yatangajwe na Juliana Nalu ku giti cye ubwo yasubizaga ibibazo abafana be bamubazaga kuri Instagram.

Juliana Nalu yatangaje ko yatandukanye na Kanye West umurusha imyaka 21 y'amavuko

Ubwo umwe mu bakurikira Juliana Nalu yamubazaga niba yemeranya n'ibyo umukunzi we Kanye West aherutse gutangaza kuri Adolf Hitler, Juliana yahise asubiza ati: "Ntimwongere kumbaza iby'umukunzi kuko ntawe mfite ndi ingaragu (Single)''. Undi muntu nawe yahise amubaza niba koko atagikundana na Kanye West ndetse anamubaza uwahagaritse umubano wabo.

Juliana na Kanye batandukanye bari bamaranye amezi 2 gusa.

Juliana Nalu yamusubije agira ati: "Ndatekereza ko ntavuga icyatumye dutandukana, gusa icyo navuga ni uko ari njye washyizeho iherezo ku rukundo rwacu ku mpamvu zanjye bwite''. 

Daily Mail yakomeje ivuga ko bamwe mu bakurikira Juliana Nalu ku mbuga nkoranyambaga batunze agatoki imyitwarire ya Kanye West mu kugira uruhare mu gutandukana kwabo mu gihe abandi bavuga ko ari ikibazo cy'imyaka 21 arushwa n'uyu muraperi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND