Ishimwe Kagame Dieudonne wamamaye nka Prince Kid wagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari mu byamamare byitezweho kwitabira Kigali Fiesta Live Concert ndetse akagaragara bwa mbere mu ruhame agatoki ku kandi na Miss Elsa Iradukunda.
Abantu benshi bari kwerekana
ko bishimiye irekurwa rya Prince Kid kuko ikiremwantu ni ko giteye [abantu ni
banyamujya iyo bigiye], bikaba ari no kubimenyera kuko bitabaye ibyo waba mu isi
ya wenyine.
Ubwo yari muri gereza, uyu musore yagaragarijwe urukundo rutangaje na Miss Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017. Ni urukundo rumeze nk'urugaragara muri filimi cyangwa rumwe rwa Rose na Jack. Urwo yakunzwe na Miss Elsa, rwatumye bose bafungwa.
Umukobwa yafunzwe azira ibyaha birimo kubangamira iperereza, aza kurekurwa. Prince Kid we yari akurikiranyweho ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina byavugwaga ko yakoreye abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.
Nyuma yo kugirwa umwere ndetse akarekurwa, Prince Kid ari mu byamamare byitezweho kwitabira
igitaramo Kigali Fiesta cyatumiwemo abahanzi barimo Joe Boy. Ni igitaramo kiba kuri uyu mugoroba muri BK Arena.
Nk'uko bigaragara mu butumwa
bukomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga, Prince Kid ni umwe mu bari kwitabire iki gitaramo. Ubutumwa bibuhamya buragira buti: ”Prince Kid aritabira Kigali Fiesta.”
Amahirwe ni menshi yo
kubona Prince Kid bwa mbere mu ruhame nyuma yo gufungurwa cyane ko EAP yateguye
iki gitaramo iri mu bafatanyabikorwa ba Rwanda Inspiration BackUp yateguraga Miss
Rwanda guhera mu mpera z’Ukwakira 2013 kugera rwagati muri Gicurasi 2022 ubwo
yamburwaga iz’inshingano.
Umuyobozi wa EAP, Mushyoma Joseph
uzwi nka Boubou ndetse ubwo yabazwaga kuri Prince Kid mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 02
Ukuboza 2022, mu bitwenge byinshi yavuze ko anezerewe ku bw’irekurwa rya Prince
Kid.
Ati: ”Wabonye ko nahise nseka ukuri kwagaragaye kandi ubwo byavuye mu butabera bw’u Rwanda ni byo.”
Nubwo Prince Kid atamenyereweho kwitabira ibirori ariko acyeneye
kwidagadura no guhura n'inshuti nyuma y’igihe gikabakaba amezi 8 ari mu gihome. Birumvikana anafite ibyishimo byinshi nyuma yo kugirwa umwere.
Na none kandi hari amahirwe menshi yo kumubonana n’umukunzi we utari waramenyekanye mbere y'ifungwa rye ariko wabihagazemo gitwari.
Uwo ni Miss Elsa Iradukunda wanagiye kwakira Prince Kid i
Mageragere mu masaha y’umugoroba yo kuwa 02 Ukuboza 2022 nyuma y'uko uyu musore agizwe
umwere akarekurwa bagatahana mu modoka y’umuzinga.
Urwo yakunze Prince Kid ntiruzibagirana mu mateka y'inkuru z'urukundo
Urukundo rwabo ntirwari rwaramenyekanye mu bihe by'umwero rwamenyekanye mu gihe cyo kurumbya
TANGA IGITECYEREZO