Mu gihe habura iminsi ibiri hakaba iserukiramuco ‘Oldies Music Festival’, byatangajwe ko rizahuzwa no kugaragaza ibikoresho byifashishwaga mu muziki byo ha mbere.
Kuri uyu wa Kane tariki 1 Ukuboza 2022, abayobozi ba
Impano Creative iri gutegura iki gitaramo bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, cyabereye kuri Glazia Apartments Hotel.
Ni ku nshuro ya kabiri igitaramo nk’iki kigiye kuba.
Cyaherukaga kuba ku wa 27 Gicurasi 2022, kuri Canal Olympia ku i Rebero mu Mujyi
wa Kigali.
Igitaramo cy’uyu mwaka cyahawe umwihariko, kuko
kizumvikanamo indirimbo zasohotse hagati ya 1970 na 2010- Bivuze ko ari
ibinyacumi bine.
Umuyobozi wa Impano Creative, Basile Uwimana yavuze ko
gutegura iki gitaramo ahanini byaturutse ku gusanga hari ingeri z’abantu
zitibonaga mu rugando rw’imyidagaduro. Ati “Twasanze hari igice cy’imyidagaduro
kidakunze gukorwaho cyane, ubwo ndavuga indirimbo zo ha mbere.”
Uwimana avuga ko kuri iyi nshuro hazaba hari imurika, rizagaragaza bimwe mu bikoresho by’umuziki. Ati “Aho uzabona
bimwe mu bikoresho bifite aho bihuriye n’imyidagaduro. Ibyinshi
ntibigikoreshwa…. Ariko hari ibyo twashoboye gukusanya hirya no hino…. Abenshi
ntabwo baba babizi.”
Yavuze ko banogeje cyane imyiteguro mu nguni zose z’iki
gitaramo, kandi ko kuri iyi nshuro nabwo bazahemba abazahiga abandi mu
myambarire.
Iri serukiramuco avuga ko bafite intego yo kuryagura rikajya riba nibura iminsi ibiri aho kuba umunsi umwe, nk’uko byari bisanzwe.
Basile avuga ko bashingiye ku bitekerezo bakiriye,
abantu banyuzwe n’uburyo cyagenze ku nshuro ya mbere. Iki gitaramo kiba
gishingiye ku ba Djs, kandi hakibandwa cyane ku ndirimbo zo ha mbere.
Dj Mike asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, yavuze ko yiteguye nk’ibisanzwe. Ashimangira ko kuva mu 1985 akiri ku rutonde
rw’abacuranga. Ati “Imyiteguro izaba ishimishije.”
Uyu mugabo yavuze ko atakigaragara mu tubyiniro
ahanini bitewe n’imyaka, ariko akunze kugaragara cyane mu bukwe. Ati “Bizaba
ari byiza cyane muzishima. Muzabona ibyo mutanabonye ubushize.”
Mike yavuze ko kuva yavuka atararwara indwara n’imwe, ahanini biturutse ku kuba umuziki warabaye urukingo rw’ubuzima bwe.
Uyu mugabo avuga ko ari we wacuranze mu bukwe bwa
Afande Alexis Kagame. Ati “Umuziki utanga icyubahiro. Nta hantu ushobora kujya
ngo baguhohotere. Umuziki urakubahisha.”
Dj Emery we yavuze ko kwitegura kwe ari ugutegura
indirimbo azacuranga, ndetse n’uburyo azifashisha kugira ngo asusurutse abantu ariko
kandi ngo bishingira ku buryo abantu bameze n’ukuntu bamwakiriye.
Yavuze ko kuva mu 1985 yacurangaga mu tubyiniro, ku
buryo abayobozi hafi ya bose bo mu Rwanda ‘twabacurangiye’. Ati “Ubu turi
gucurangira abana babo.”
Uyu mugabo akomeza avuga ko ashobora kuvugana na Dj
Michel buri wese agafata igice cy’indirimbo azacuranga. Avuga ko nyuma ya
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye Dj wenyine mu gihugu, aho
yacurangaga akoresheje Generateri y’umuriro.
Dj Emery avuga ko kenshi mu tubyiniro tw’i Kigali
humvikanamo indirimbo zimwe, ahanini biturutse ku kuba aba Dj badashaka kurema
umwihariko wabo.
Yavuze ko kuba Dj ari akazi nk’akandi, ari nayo mpamvu
umuntu akwiye kubikora abikunda.
Dj Ry avuga ko ‘imyiteguro imeze neza’. Umwaka ushize
nabwo yacuranze muri iki gitaramo. Ati “Bizaba ari byiza. Turabararitse.”
Dj Bisoso avuga ko Dj Michel ari we wamwigishije
gucuranga indirimbo zo ha mbere. Yavuze ko mu 2004 yari agiye kwirukanwa ku
kazi bitewe n’uko yacurangaga indirimbo z’abarimo Sean Paul, Sean Kingston n’abandi
batandukanye. Yavuze ko yiteguye gucuranga kugeza bucyeye. Ati “Tuzaba
twizihiwe.”
Yavuze ko iki gitaramo cyihariye ‘kuko umwana yemerewe
gusohokana n’umubyeyi we’. Ati “Akaza bakabyina ubundi bagataha.”
Kwinjira ni 150,000 Frw muri VVIP, 15,000 Frw muri VIP
na 10,000 Frw- Aha ni igihe uguze itike mbere y'umunsi w'igitaramo. Ku munsi
w'igitaramo muri VVIP ni 200,000 Frw, 20,000 Frw muri VIP na 15,000 Frw mu
myanya isanzwe.
Iki gitaramo kizacurangamo abarimo Deejay Mike, Deejay
Emery, Deejay RY, Deejay Karim, Dj Bisoso ndetse na Dj Kadir.
-Ibyo
wamenya kuri aba ba Dj bazasusurutsa abantu muri iki gitaramo
DJ
BISOSO
Dj Bisoso w’imyaka 42 y’amavuko, afatwa nka nimero ya
mbere mu ba Dj mu Rwanda. Ni benshi yaboneye izuba, kandi ababera ikitegererezo
muri uyu mwuga.
Yacuranze kandi asusurutsa ibitaramo bitandukanye, byabereye mu Rwanda no hanze y’Igihugu. Umwibuke mu bitaramo bya Primus Guma
Guma Super Stars.
Uyu mugabo yatangiriye umwuga i Butare mu mwaka wa
2004, mu Mujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Yaje kwimukira i Kigali ahoy amaze imyaka umunani
acuranga muri Planet Night Club, ahazwi nka KBC. Ni umwe mu batsindiye mu irushanwa
Kigali Djs Battle 2010.
Muri iki gihe acuranga mu tubari turimo nka Pili Pili
i Kigali, Club Lounge i Kampala muri Uganda n’ahandi. Muri iki gihe akora ku
Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), mu biganiro binyuranye.
DJ
KARIM
Yavutse yitwa Abdul Karim Mungarakarama, ariko ahitamo
gukoresha izina rya Dj Karim. Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko amaze imyaka 16
muri uyu mwuga.
Kuva mu 2006, uyu mugabo yacuranze mu tubyiniro turimo
Casablanca (near Hotel Okapi), La Planete Club (KBC), Quelquepart Bar, People
Club (Kacyiru) na Sundowner (Kimihurura) aho akora muri iki gihe.
Karim ni umwe mu bari bagize itsinda rya Ruff Cuts, ryashinzwe na Dj Kadir. Yanacurangiye mu Karere ka Huye ahamenyekanye nka Hotel
Faucon, ndetse yacuranze ahitwa Home Boys Club iherereye mu Mujyi wa Nairobi
muri Kenya.
DJ
RY
Yves Rwego wamenyekanye nka DJ RY ni umwe mu ba Dj
bakiri bato mu myaka. Uburyo atondekanya indirimbo acuranga n’ibindi, biri mu
bituma yigwizaho igikundiro.
Kuva mu 2017 ni umukozi w’Ikigo cy’Igihugu
cy’Itangazamakuru aho acuranga kuri Radio Rwanda, nko muri Samedi detente
ndetse na Magic FM.
Buri wa kane acuranga kuri Magic Fm binyuze mu
kiganiro ‘Club Show’, ndetse no kuri Radio Rwanda buri wa Gatanu.
DJ
EMERY
Emery Mutabazi wamenyekanye nka Dj Emery yujuje imyaka
56 y’amavuko. Ni umwe mu bakuze bavanga imiziki mu Rwanda.
Ni umugabo w’abana batanu watangiye kuvanga imiziki mu
mwaka wa 1987, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Mujyi wa
Bukavu na Goma.
Yacuranze mu tubyiniro turimo nka Zaire’s Calebasse, Boss
Club, Valentino, Bodega, Ligablo n’ahandi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagarutse mu Rwanda akorera akazi mu tubyiniro turimo nka Turbo Night, Millionaire, Sodevi y’i Gisenyi n’ahandi. Uyu mugabo yacuranze mu birori byo kwizihiza ubwigenge n’ibindi.
MOHAMED
Mohamed Kadir azwi na benshi ku izina rya Dj Kadir.
Yakuranye urukundo rw’umuziki, kandi agerageza no kwigisha abandi binyuze mu
kuvanga umuziki.
Afite ubumenyi n’ubuhanga bwamufashije gukorana
n’abantu batandukanye. Acuranga mu bitaramo byabereye mu Burayi n’ahandi.
Mu 2001, uyu mugabo yimukiye mu Bwongereza aho
yakoreye ibikorwa bitandukanye, byose bishamikiye ku muziki.
Yakoreye muri Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda n’ahandi. Afite umwihariko cyane cyane mu gucuranga indirimbo zo ha mbere.
DJ
MIKE
Dj Mike yamenyekanye nka Wake Up Sound, ariko yitwa
Michel Matabaro. Niwe Mukuru muri aba basore bazacuranga muri iki gitaramo.
Ubu agejeje imyaka 57 y’amavuko.
Ni umugabo w’abana barindwi, kandi kuva mu mwaka wa
1988 avanga imiziki. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo yakoraga
yabigize umwuga kugeza n’uyu munsi.
Ubwo yari afite imyaka 45 y’amavuko yari agiye kureka
umuziki, ahanini biturutse ku muntu wamusagariye akamukubita urushyi.
Icyo gihe yari afite abana batanu, yiyemeza kureka
gucuranga ariko bitewe n’uko abantu banyuzwe n’impano ye, bamusunikiye kugaruka
muri uyu mwuga.
Uyu mugabo ubwo yageraga muri Congo yakiriwe na Dj
Emery, amumenyera buri kimwe cyose gikenewe mu buzima bwa buri munsi.
Yavuze ko babanye igihe kinini mu nzu imwe. Kandi,
ubwo bagarukaga mu Rwanda, Dj Emery yasanze Dj Mike nawe yaragize inzu ye bwite
amuha icumbi.
Dj Michel avuga ko isanganya yahuye naryo mu bukwe ryari rigiye gutuma areka kuba Dj
Dj Bisoso yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo, kandi yakoze intonde z’indirimbo zizwi abantu bakunda cyane
Dj Ry [Uwa Gatatu uvuye ibumoso] yavuze ko yakuze yumva umuziki bituma yisanga mu bavanga umuziki, ariko kandi gukunda ibyo akora nibyo bituma ageze ku ntera ishimishije
Emery amaze imyaka 20 acuranga mu bikorwa bya Guverinoma. Avuga ko ibi byose yabishobojwe no kugira ‘Discipline’
Lion Imanzi ni we uzayobora iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya kabiri
Uwimana Basile yavuze ko hari nimero izatangwa abantu
bazifashisha bohereza indirimbo bashaka ko babacurangira
Oldies Music Festival iizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022, kuri Canal Olympia ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali
TANGA IGITECYEREZO