RFL
Kigali

Ingaruka 3 zo kunywa amazi mu masaha ya mu gitondo

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/11/2022 13:16
0


Kunywa amazi mu masaha ya mu gitondo ni byiza iyo uyanywa abigize ibihoraho buri uko abyutse. N’ubwo aribyiza ariko bishobora no kugira ingaruka.



Ikinyamakuru MedicalNewstoday, cyatangaje ko kunywa amazi mu masaha ya mu gitondo bigira ingaruka zikurikira.

1.Kunywa amazi menshi: Mu gihe wanyoye amazi mu masaha ya mu gitondo ariko ukayanywa ari menshi, bishobora kukugiraho ingaruka. Ibi bigira ingaruka ku mikorere y’ubwonko, aho ashobora kuruka, kwitiranya ibintu,..

2.Kunywa amazi mu masaha ya mu gitondo gusa: Niba unywa amazi mu masaha ya mu gitondo gusa, bishobora kuba ikibazo bikaba byagira ingaruka ku buzima bwawe. 

Ntabwo amazi ufata gusa mu gitondo yangana n’ingano y’amazi umuntu asabwa kunywa ku munsi, bityo bikaba byagira ikibazo ku mikorere y’umubiri wawe. Kubura amazi mu mubiri bituma umuntu acika intege.

3.Kunywa amazi yashyizwemo isukari: Aya mazi ntabwo ari meza ku mubiri w’umuntu by’umwihariko mu gihe afashwe mu masaha ya mu  gitondo.Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016, bwagaragaje ko abantu banywa amazi arimo isukari baba ibyago byo gutakaza ibiro ku buryo bukabije.

Kunywa amazi mu masaha ya mu gitondo ni byiza kandi cyane. Gusa bisaba kwitonda no gushyiramo ubwenge bwinshi kugira ngo hirindwe ingaruka hagendewe kubyo twavuze haruguru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND