RFL
Kigali

Louise Mushikiwabo watorewe gukomeza kuyobora OIF yashimiye ''Abachou'' bamwishimiye

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:22/11/2022 22:34
1


Madame Louise Mushikiwabo yongeye kugaragaza umunezero ndetse ubutumwa bwe bunezeza benshi ku rubuga rwa Twitter, ubwo yashimiraga abantu bose bamwoherereje ubutumwa amaze gutorerwa gukomeza kuyobora OIF, abita 'Abachou'.



Kuwa 19 Ugushyingo 2022, nibwo Mushikiwabo yatorewe indi manda nk'Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) ahaberaga y'abagize uwo muryango, i Djerba muri Tunisia.

Mushikiwabo wari umukandida rukumbi kuri uwo mwanya, yemejwe binyuze mu bwumvikane busesuye bw’abahagarariye ibihugu byabo, aguma ku mwanya w'Umunyabanga Mukuru amazeho imyaka itatu.

Kuri uyu wa Kabiri, Mushikiwabo yashimiye abamwoherereje ubutumwa bose nyuma yo gutorwa, anashimangira ko aterwa ingufu n'uko afite iwabo mu Rwanda, mu butumwa yagaruyemo ijambo "Abachou" rivugwa hagaragazwa urukundo umuntu afitiye undi.

Yagize ati "Abachou b'iwacu muraho! Mbashimiye byimazeyo ubutumwa bwiza mwakomeje kungezaho maze gutorerwa muri #SommetDjerba2022  kongera kuyobora Francophonie. Nezezwa kandi ngaterwa ingufu mu mirimo nkora nuko mfite iwacu. Twikomereze imihigo rero ibindi ni "problèmes gérables"

Ubutumwa bwa Louise Mushikiwabo

Abasubije ubutumwa bwa Madame Mushikiwabo bagaragaje kumwishimira nk'aho Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yagize ati "Turagushimiye umuchou. Kugira iwanyu natwe tukagira uwacu ntako bisa. Imihigo rata, ibindi ubundi."

Muri uyu mwaka, Umuryango wa OIF urizihiza kandi isabukuru y’imyaka 50 umaze ubayeho kuko washinzwe mu 1970. Ugizwe n’ibihugu 88 bikoresha Ururimi rw’Igifaransa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWIZEYIMANA Vincent 1 year ago
    Turabyishimiye ni Agaciro k'U Rwanda n'Abanyarwanda muri rusange





Inyarwanda BACKGROUND