RFL
Kigali

Menya inkomoko y'izina "Umuvunyi" n'Inshingano nkuru z'Urwego rw'Umuvunyi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/07/2024 14:50
0


Inyito “Umuvunyi” ifite aho ihuriye n’inshinga ebyiri z’ikinyarwanda ari zo “Kuvunyisha” no “Kuvuna” (Bitari “kuvu^na” bisobanura gucamo kabiri cyangwa gutera umuntu imvune), ”Kuvunyisha” byasobanuraga gusaba kubonana n’Umwami cyangwa se Umutware.



I Bwami cyangwa i Butware habaga hari umuntu ushinzwe kwakira abaje bashaka kubonana n’Umwami cyangwa Umutware ku mpamvu zinyuranye, haba kumutura ibibazo, kumushimira imbonankubone ineza bagiriwe, kumuburira ku kintu runaka gishobora kuba cyangwa se n’ibindi.

Uwo muntu ubishinzwe yabanzaga kumva uje amugana, yasanga afite impamvu yumvikana akamugeza ku Mwami cyangwa ku Mutware, byaba atari ngombwa ikibazo kigakemurwa n’urundi rwego.

Ni byo twagereranya na “Audience” mu rurimi rw’igifaransa. Uwo bavunyishagaho yitwaga Umuvunyi. “kuvuna”bisobanura gufasha, kunganira mu gukemura ikibazo. Uvunnye undi nawe yitwa Umuvunyi.

Ayo magambo yombi afite aho ahuriye n’Umuvunyi (Ombudsman) nk'uko tumusanga mu nyito z’amahanga cyane cyane dushingiye ku nshingano ze. 

Nk'uko byavuzwe mu byerekeye amateka y’Umuvunyi abereyeho kuba umuhuza hagati y’abaturage n’inzego z’ubutegetsi kenshi na kenshi usanga zirenganya umuturage, akamufasha kurenganurwa mu byo afitiye uburenganzira, bityo akubahirisha uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Dukurikije nanone amateka, dusanga na mbere y’Ubukoloni harabagaho umuntu bitaga “Umuvuguruza w’Umwami” washyirwagaho n’Umwami ubwe akagira ububasha bwo kumuvuguruza ku byemezo bimwe na bimwe.

Dukurikije ibyo bisobanuro dusanga Umuvunyi akomoka ku byakorerwaga mu Rwanda rwo hambere hamwe n’ibikorwa mu bihugu by’amahanga.

Magingo aya Urwego rw'Umuvunyi ni rumwe mu Nzego zihariye zishyirwaho n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda mu ngingo yaryo ya 140. Urwego rw'Umuvunyi rugengwa n'itegeko N⁰ 54/2021 ryo ku wa 29/08/2021.

Nk'uko tubicyesha urubuga ombudsman.gov.rw, inshingano nkuru z'Urwego rw'Umuvunyi harimo Gukumira no kurwanya akarengane na ruswa; Gutoza Abanyarwanda indangagaciro zo kwanga, gukumira, kwirinda no kurwanya akarengane na ruswa; Gusuzuma no gukora igikwiye ku bibazo by’akarengane na ruswa bitakemuwe n’inzego zibishinzwe;

Kwakira no kugenzura imenyekanishamutungo; Kugira inama Guverinoma mu gushyiraho no guteza imbere politiki n’ingamba byo gukumira, kurwanya no guhana akarengane na ruswa; Gukurikirana uko politiki n’ingamba byo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa bishyirwa mu bikorwa;

Ndetse no Gushyikirana no gukorana n’inzego zo ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga bihuje inshingano; Gushyira mu bikorwa izindi nshingano rwahabwa n’itegeko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND