RFL
Kigali

Rubavu: Urubyiruko rwasabwe gutera ishoti imvugo ”Umusore ushomye kandi ushoboye” rusabwa kuvumbura-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/11/2022 9:28
0


Mu muhango wabereye mu kigo cy'umuco cya Vision Jeunesse Nouvelle, urubyiruko rwasobanuriwe amahirwe rushobora gukura mu bikorwa by'Akarere ka Rubavu rukihangira imirimo irufitiye inyungu n’igihugu muri rusange.



Ni umuhango wabaye kuwa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022. Bimwe mu byo uru rubyiruko rwabwiwe rushobora kubyaza umusaruro harimo ikiyaga cya Kivu, Ubuhinzi bw'ibihingwa bitandukanye birimo ikawa; ubukerarugendo, ubushoramari bushamikiye ku bucuruzi bwambukiranya umupaka ndetse n’izindi nzira zitandukanye.

Uru rubyiruko kandi rwabwiwe ko rushobora gukoresha ibikorwa remezo by’Akarere mu guteza imbere ubuzima bwarwo. Muri ibi bikorwa remezo byagarutsweho harimo; Agakiriro aho urubyiruko rweretswe ibikorwa birimo; Ububaji, Soudire, Ubudozi, Electrics, ubucuruzi bw'ibikoresho bikenerwa n'abantu batandukanye ndetse n'ubugeni nka kimwe mu bitanga amafaranga menshi ku babikora.

Uru rubyiruko kandi rweretswe ko mu Akarere ka Rubavu harimo amashuri ya za Kaminuza agera kuri 2 ku buryo urubyiruko rwize rushobora kubona akazi mu buryo bworoshye ndetse rukaba rwanabona andi mahirwe yo gukomeza kwiga.

Uretse ibyo kandi urubyiruko rwitabiriye uyu muhango rwasobanuriwe ko mu miyoborere myiza rushobora gukoresha impano yarwo mu bukangurambaga butandukanye bikaba byabaha amafaranga.

NI IYIHE MISHINGA ISHOBORA GUFASHA URUBYIRUKO KWITEZA IMBERE MU KARERE KA RUBAVU?

Uru rubyiruko rweretswe ko mu Karere ka Rubavu, hari amahirwe menshi ashobora kurufasha kwiteza imbere binyuze mu gusaba akazi ndetse no guhera ku biri gukorwa mu Karere. Mu byo beretswe harimo; Gukurikirana isoko rya kijyambere rya Rubavu.

Isoko rya kijyambere rizakorerwamo n'urubyiruko ndetse n’abandi batandukanye, uru rubyiruko rwabwiwe ko ari ahabo kugira ngo bafate imyanya hakiri kare.

Icyambu cya Rubavu giherere mu Murenge wa Nyamyumba na cyo kizaba isoko n'amahirwe ku rubyiruko yo kwiteza imbere, gusa haba habayeho kureba kure. Uru rubyiruko rwasabwe gushishoza ibyo rwahakorera.

Gare ya Rubavu iri kubakwa nayo ni isoko n'amahirwe ku rubyiruko, iyubakwa ry’ibitaro, ibikorwa by'imihanda iri kubakwa mu Karere ka Rubavu nayo iri gutanga akazi ku buryo urubyiruko rwabibyaza umusaruro ndetse n’ibindi.

Kwizera Innocent uhagarariye BDF mu Karere ka Rubavu nawe yaganirije urubyiruko

Umuyobozi ushinzwe urubyiruko n'umuco mu Karere ka Rubavu wari n’umushyitsi mukuru, yaganirije urubyiruko arwereka ko amahirwe rufite ari menshi arusaba kujya rukora ubushakashatsi bwimbitse mu rwego rwo kumenya amakuru arufasha kugera kubyo rushaka.

Mu magambo ye yagize ati: "Ukoze ubushakashatsi mu magaraje menshi hano mu Rwanda, ushobora gusanga ari abanyamahanga, urebye mu bakora mu masaro yogosha naho inaha muri Rubavu, ushobora kuzasanga ari Abanye-Congo kandi natwe tubishoboye".

Yongeyeho ati: "Kugeza ubu mu Rwanda hari gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda 'Made in Rwanda', namwe mushaka mukabishyiramo umutima n'umuhate ntabwo twazongera kwambara ibyaturutse mu mahanga. Hari amahirwe menshi ahari ariko namwe abasaba gukora cyane kugira ngo mayagereho".

Urubyiruko rwasabwe kudahera hasi ruguma mu byo rwize gusa kuko bituma rutaguka mu ntekerezo, rusabwa no kudasuzugura akazi.


Mu magambo ye umuyobozi mukuru wa Vision Jeunesse Nouvelle Brother Vital Ringuyeneza yavuze ko urubyiruko rwose rugera muri Vision Jeunesse Nouvelle rwahurijwe hamwe kugira ngo ruhuzwe naba rwiyemeza mirimo baganire kucyatuma babona akazi ndetse baganire no kubituma bamwe batabona akazi.

Ati: ”Uyu munsi twahurije hamwe urubyuruko rwacu rutuhuza nabarwiyemezamirimo kugira ngo baganire, harebwe impamvu bamwe batabona akazi ndetse n’uburyo bakabona".


Yunzemo ati "Twabahurije hamwe kandi kugira ngo tunabereke amahirwe ari mu Karere kacu, babashe kuyabyaza umusaruro bitewe n’imbaraga zawe ndetse n’umuhate wabo. Iki gikorwa twagitekereje kugira ngo baganire bungurane ibitekerezo”.

Kwizera Innocent, umuyobozi w’ikigo cya BDF mu Karere ka Rubavu we yavuze ko abana bize imyuga bakabura ubushobozi kandi bafite ikibigaragaza ;Certifica’, bafashwa kubona ibikoresho kugira nabo batangire gukora.

Ati: ”Ikigo cya BDF gifasha urubyiruko rwize imyuga mu kurubonera ibikoresho by’ibanze. Iyo rero urubyiruko rumaze guhabwa impamyabumenyi zabo zemewe, ikiba gisigaye aba ari ukubegera kugir ngo tubereke amahirwe twe tubaha twibanda kuyo kubafasha kubagurira ibikoresho akishyura 75% na Leta ikamuhamo inkunga ya 25%”.

Bahawe 'Certificate' zigaragaza ko bahawe amahugurwa

Bamwe mu rubyiruko rwahawe ‘Certifica’ bagaragaje ko bishimye cyane, bavuga ko ibiganiro bahawe bigiye kubagirira akamaro na cyane ko batari bazi aho bahera nk’uko Bamurange waganiriye na InyaRwanda.com yabitangaje. 

Undi witabiriye aya mahugurwa yagize ati: "Urubyiruko dukwiriye kwirinda imvugo igira iti 'Umusore ushomye kandi ushoboye', tugakora cyane kugira ngo ejo hazaza hacu hazabe heza". Uyu musore yabivuze yunga mu ry'abayobozi mu biganiro byatanzwe. Urubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa ni 286.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND