Kompanyi ya ILLOVO Sugar Kigali icuruza isukari y'umwimerere ikorerwa muri Africa n'inganda za ILLOVO Sugar Africa, yamuritse ku mugaragaro ibikorwa byayo mu Rwanda, inatangiza Ipaki yihariye y'ikiro kimwe cy'isukari ifite Vitamin A.
Ni mu birori byabereye mu cyanya cya Dubai Port World i Masaka ho mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2022, ahari hateraniye bamwe mu bayobozi ba ILLOVO, abakozi bayo n'abandi batumiwe, aho umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome.
Hasobanuwe ko isukari ya ILLOVO icururizwa i Kigali ariko ikorerwa mu bihugu bya Malawi cyangwa Zambia ikoherezwa mu cyanya cya Dubai Airport World i Masaka, aho iyi Kompanyi ifite ububiko burimo isukari irenga Toni 5000.
ILLOVO Sugar Kigali yatangije uburyo bwo gucuruza Ipaki y'Ikilo kimwe (1Kg) igura 1500 Frw, kuri ubu iboneka mu masoko n'amaduka yo mu mijyi ya Kigali, Rwamagana na Musanze mu gihe kandi n'ahandi izahagera mu bihe bya vuba.
Ipaki ya 1Kg y'isukari nziza ya ILLOVO izaba iboneka mu Rwanda hose mu bihe bya vuba
Iyi sukari yihariye kuba ipimwe mu buryo buhoraho kandi bwizewe, Ifite isuku yuzuye, ipfunyitse neza ndetse ipfunyikirwa mu Rwanda igenewe abaturarwanda bose, byose byiyongera ku kuba yihariye intungamubiri za Vitamin A.
Madame Karangwayire Consolathe, Umuyobozi Nshingwabikorwa muri ILLOVO Sugar Kigali yashimiye abashyitsi baje kwifatanya nabo mu kumurika ibikorwa byabo, ashimangira ko isukari ya ILLOVO izagabanya cyane ibura ry'isukari ku isoko.
Yagize ati "Isukari yacu izajya iva muri Zambia cyangwa Malawi ipfunyikirwe hano mu Rwanda. Bizadufasha kugabanya ikibazo cy'ibura ry'isukari ku isoko kandi bitume abanyarwanda babona isukari nziza ifite isuku ugereranije n'izindi. By'umwihariko iyi sukari ikoranye intungamubiri za Vitamin A."
Madame Karangwayire Consolathe, Managing Director wa ILLOVO Sugar Rwanda asobanura imikorere yayo
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome wari umushyitsi mukuru yavuze ko gukorera mu Rwanda kwa ILLOVO Sugar ari amahirwe ku Rwanda ndetse n'ibihugu by'abaturanyi kuko bizarinda igiciro cy'isukari kuzamuka.
Yagize ati "Aba (ILLOVO) ni abantu bakomeye, bakorera ahantu henshi, kubagira aha bafite ubushobozi bunini bwo kuzana isukari bizafasha kutongera kugira ibibazo ngo isukari yahenze cyangwa yabuze. Ni amahirwe kuri twe nk'Igihugu ariko ni n'amahirwe ku gace dutuyemo kuko bazakorera n'ahandi, ni byiza ku bucuruzi.
Twe nka Minisiteri ndetse na Guverinoma muri rusange, Icyo twifuza ni ukwegereza abanyarwanda ibicuruzwa ku buryo bworoshye kandi bihendutse."
Yavuze ko gukorera mu Rwanda kwa ILLOVO bitanga icyizere ko igiciro cy'isukari kizagabanuka, ati "Ntabwo navuga ngo igiciro kizagabanuka ejo ariko biratanga icyizere cyane kuko n'ubundi bihenda kuko biza ari bikeya bikabura ku isoko. Murabizi, umunsi ku wundi abifuza isukari bagenda bazamuka, kuyigira nyinshi bigira Icyo bihindura ku biciro."
Minisitiri, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome yashimiye ILLOVO Sugar Africa yitezweho kuba imbarutso y'agabanuka ry'ibiciro by'isukari
Kompanyi yagutse ya ILLOVO Sugar Africa ni imwe mu zikomeye muri Africa, aho isanzwe ikorera mu bihugu 6 ari byo; Africa y'Epfo, Zambia, Malawi, Swaziland, Tanzania n' u Rwanda.
Kuva mu myaka irenga 20 ishize, ILLOVO yoherezaga isukari mu Rwanda iri mu mifuka y'ibiro 50 igacuruzwa n'abacuruzi basanzwe. Muri 2019, nibwo hatangijwe ILLOVO Africa Kigali, aho iyi Kompanyi ifite icyicaro mu Rwanda ndetse iteganya kwagura ibikorwa byayo uko ibihe bisimburana.
Amb. Ami Mpungwe, umwe mu bayobozi ba ILLOVO Sugar Africa ari kumwe na Minisitiri Ngabitsinze Jean Chrysostome na Madame Karangwayire Consolathe 'Managing Director' wa ILLOVO Sugar Kigali
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr. Ngabitsinze afungura ku mugaragaro ILLOVO Sugar Kigali
Abayobozi batambagijwe ububiko bw'isukari bwa ILLOVO Sugar Kigali
Herekanwe Ipaki ya 1Kg y'isukari igura 1500FRW
Byari ibyishimo ku bakozi ba ILLOVO Sugar Africa, hafungurwa ku mugaragaro ibikorwa byabo i Kigali
AMAFOTO: NGABO Serge
TANGA IGITECYEREZO