RFL
Kigali

Burna Boy yegukanye MTV EMA Awards ahigitse Tems na Zuchu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/11/2022 16:33
0


Umuhanzi Burna Boy yongereye igikombe mu bindi byinshi asanzwe afite, yegukana MTV EMA Awards ahigitse abahanzikazi barimo Tems na Zuchu bari bahanganye mu kiciro kimwe.



Damini Ogulu wamamaye cyane ku izina rya Burna Boy, ni umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Africa umaze no kubaka izina ku rwego mpuzamahanga abinyujije mu bihangano bye binyura benshi.

Uyu muhanzi wongeye ibikombe ku bindi nyuma y’aho yegukanye Grammy Award, kuri ubu yahawe ikindi gihembo gikomeye cya MTV EMA Awards.

Mu ijoro rikomeye mu muziki ry'ibirori by'ibihembo bya MTV Europe Music Awards (EMA) 2022 byabereye mu gihugu cya Germany muri sitade ya Dusseldorf, niho hahembewe abahanzi mpuzamahanga bari kwitwara neza mu muziki kuva mu 2021 kugeza ubu. Burna Boy utigeze yitabira ibi birori, niwe wahawe igihembo cy'umuhanzi nyafurika witwaye neza (Best Africa Act).

Burna Boy yahawe igihembo cya MTV EMA Awards 2022 nk'umuhanzi witwaye neza muri Africa.

Burna Boy wo muri Nigeria wegukanye iki gihembo, yahigitse abahanzi bafite izina rikomeye muri Africa bari bahanganye mu kiciro kimwe harimo umuhanzikazi Tems, Zuchu wo muri Tanzania ndetse n'umuraperi Black Sherif uri mu bagezweho muri iyi minsi. 

Burna Boy yahigitse Zuchu na Tems mu bihembo bya MTV EMA Awards 2022.

Iyi ibaye inshuro ya kabiri Burna Boy atwaye igihembo cya MTV EMA Awards, dore ko mu 2019 yari yagihawe atsindiye umwanya w'umuhanzi nyafurika wagize indirimbo yakunzwe cyane. Iki gihe yahigitse Davido na Wizkid, hamwe na Tiwa Savage.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND