RFL
Kigali

Chris Evans ari mu rukundo na Alba Baptista arusha imyaka 16

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/11/2022 14:46
0


Umukinnyi wa filime Chris Evans w'imyaka 41 ari mu munyenga w'urukundo na Alba Baptista w'imyaka 25 y'amavuko.



Icyamamare muri Cinema Chris Evans uherutse guca agahigo ko kuba umugabo urusha abandi igikundiro ku Isi (Sexiest Man Alive), bikazamura amarangamutima y'abafana be by'umwihariko abafana be b'igitsinagore bibazaga inkumi yaba yaratwaye umutima we. 

Kuri ubu byamaze kumenyekana ko Chris Evans ari mu rukundo n'umukinnyi wa filime witwa Alba Baptista wo mu gihugu cya Portugal.

Chris Evans ari mu rukundo na Alba Baptista arusha imyaka 16.

Ibi Chris Evans yabitangarije mu gice cya kabiri cy'ikiganiro yagiranye na People Magazine nyuma yaho imushyize ku mwanya wa mbere nk'umugabo ukurura cyane igitsinagore kubera ubukaka n'ubushongere bye. 

Ubwo Chris Evans yabazwaga niba amakuru avugwa hanze ko yaba akundana na Alba Baptista mu ibanga, yayemeje agira ati: "Yego ni byo turakundana. Tumaranye umwaka umwe mu rukundo''.

Chris Evans aherutse gufotorwa ari gutemberana n'umukunzi we Alba Baptista

Chris Evans yakomeje agira ati: ''Sinifuje kubitangaza hakiri kare kuko njye nawe twashakaga ko biguma hagati yacu n'imiryango yacu. Gusa ubu kuko maze kubazwa cyane iki kibazo byari ngombwa ko mbitangaza. Ni ngombwa ko abafana banjye bamenya ko ntakiri ku isoko''.

Chris Evans amaranye umwaka mu rukundo na Alba Bapista uzwi cyane muri filime y'uruhererekane yitwa 'Warrior Nun'

People Magazine yatangaje ko Chris Evans adafite ikibazo ku kinyuranyo cy'imyaka 16 irihagati ye n'umukunzi we kuko yizera ko umubano wabo uzagera kure nubwo amuruta. Chris Evans yemeje urukundo rwe na Alba Baptista nyuma yaho byavugwaga ko yaba akundana n'umuhanzikazi Shakira uherutse gutandukana na Gerard Pique.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND