Minisitiri w'Uburinganire n'lterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro z'umuco Nyarwanda aho bari hose, abasaba gukora bakiteza imbere, birinda ibibangiriza ubuzima.
Ni ubutumwa yatanze abunyujije ku rubuga rwa X [Twitter], aho yibukije urubyiruko rw’u Rwanda ko ko ari bo igihugu gihanze amaso nk’amizero y’ejo hazaza.
Yagize ati: “Rubyiruko,
Ni mwe mizero y'lgihugu cyacu. Umuco wacu ni wo sôoko tuvomamo indangagaciro
zidufasha gusigasira Igihugu cyacu no kugikorera.”
Minisitiri Uwimana
yakomeje abibutsa ko gushishoza no kugisha inama ari zimwe mu ndangagaciro zikwiye
kubaranga buri gihe, akomoza ku budahemuka nk’indangagaciro nziza ikwiye
kuranga urubyiruko rwizihiye u Rwanda.
Ati: “Mwirinde icyatuma
mutezuka kuri iyo nshingano, bikabakurura mu bikorwa bibi byangiza ubuzima
bwanyu.”
Ibi Minisitiri
abigarutseho, mu gihe na Perezida Paul Kagame akunze kubwira urubyiruko ko ari
ikimenyetso gitanga icyizere cy’ejo hazaza bitewe n’imbaraga rushyira mu byo
rukora, ndetse akarusaba no gukomeza kugira uruhare mu kugena aho igihugu
cyerekeza.
TANGA IGITECYEREZO