Ni igisebo ku wateguye igitaramo n’agahinda ku bitabiriye biteguye umugeni wari gushyingirwa uwo munsi, ariko ubukwe bwitabirwa n’abasangwa bari baje kurya no kunywa gusa.
Tariki 26 Ukwakira nibwo hashyizwe
hanze integuza y’igitaramo cyiswe “Intore Sundays” cyari “bucurangwemo” Dj Maphorisa, nk’umwe mu b’imena baturutse hanze bari kuzataramira abantu bari kuzitabira iki gitaramo.
Ni integuza yari ifite amakuru yose kugeza
ku bari kuzafatanya n’uyu mu Dj kabuhariwe mu kuvanga imiziki muri Afurika no mu isi
barimo Dj Toxxyk, Dj Pyfo, Dj Tyga ndetse na Kevin Klein.
Nk’ibisanzwe iyi nteguza yari iriho n’ibiciro,
aho kwinjira muri iki gitaramo ku muntu byari ibihumbi 20 ndetse n’ibihumbi 300
ku itsinda ry’abantu 6, biherekejwe n’amabwiriza y’uko hari amatsinda y’abantu
15 gusa.
Nyuma y’iyo nteguza intangiriro yo
kwamamaza icyo gitaramo yari itangiye, ariko ubutumwa bwa bamwe mu bari kuzagaragara
muri iki gitaramo bakomeza gutumira abantu bitwaje izina rya Dj Maphorisa.
Nyuma y’iminsi itanu gusa iyo nteguza itanzwe, mu mashusho mato abamamaza iki gitaramo bakomeje gusangiza amafoto ya Dj Maphorisa, ariko ku ruhande rw’uwatumiwe mu busanzwe we ntacyo aragaragaza.
Iyamamazwa ry’igitaramo ryarakomeje ariko
hakomeza gutangazwa no kwamamaza iki
gitaramo bifashishije Dj Maphorisa kuko akunzwe cyane muri Afurika, bivugwa ko
ari nako amatike yakomeje kugurwa.
N’ubwo ibi byose byakorwaga uyu mu Dj
ntiyigeze yerekana ko azataramira mu Rwanda, yewe
nta n’amashusho ye yigeze ajya hanze ararikira abantu ko azataramira mu Rwanda.
Bivugwa ko Intore Intertainment yateguye
iki gitaramo yamenye amakuru mbere, y’uko Dj Maphorisa atazataramira mu Rwanda bitewe
n’uko kumvikana byari biri kugorana maze ica iy’ubusamo itabimenyesheje ihitamo
kuzana itsinda rya Soul Natives, nyuma yo kumenya ko bari mu rugendo rwo
kuzataramira muri Kenya.
Mu masaha 18 ashize uhereye aka kanya
byumvikane ko byatangajwe mbere y’amasaha make ngo igitaramo kibe, hasohotse
integuza y’iri tsinda ryari rikubutse muri Kenya ko rizataramira mu Rwanda
ariko abari baguze amatike n’abari biteguye iki gitaramo mu mitwe yabo hari
harimo Dj Maphorisa.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru nibwo habaye
igitaramo cya Intore Sunday ariko kitagira Dj Maphorisa nk’uwari watangajwe nk’umushyitsi
w’Imena, wari kuzataramira abazakitabira bitewe n’igikundiro cye.
Ni igitaramo cyanyuze abakitabiriye
ariko bigaragara ko biteguye umuDj w’icyamamare nka Dj Maporisa, ni uko biza
kurangira batamubonye basubiza amerwe mu isaho nyuma yo kutamubona.
Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na
bamwe mu bitabiriye iki gitaramo, bamwe bari bariye karungu bavuga ko
bitumvikana kwishyurira kuza kureba umuntu bagataha batamubonye.
Zari impaka ndende mu baganiriye na
inyaRwanda bavuga ko ibyo bari biteze ataribyo babonye, kuko ibyishimo byabo byacagashijwe
ubwo babonaga Dj Maphorisa ataje ku rubyiniro ndetse batarabimenyeshejwe.
InyaRwanda.com yagerageje gushaka Dj
Maphorisa mu buryo bukomeye kugira ngo avuge ku mpamvu ataje gutaramira
abanyaRwanda nyamara yarishyuwe, bikomeza kugorana ariko iza kubona igisubizo.
Ahabereye igitaramo
Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye n’umwe
mu bajyanama ba Dj Maphorisa wavugaga ko ananiwe bitewe n’igitaramo bari
bavuyemo, yirinze kugira byinshi avuga mu minota mike, ariko avuga ko nta
gahunda yari ihari yo gutaramira mu Rwanda, gusa atwizeza ko nabyuka bamaze no
kuganira na nyirubwite bari butuganirize.
Ni amakuru akurikirana hibazwa niba
koko uyu mu Dj yarishyuwe akanga kuza, uyu mujyanama wa Dj Maphorisa mu gihe
araba aduhaye umwanya, arabazwa niba yaba yarishyuwe akanga gutaramira mu
Rwanda, impamvu atamamaje iki gitaramo n’impamvu aherutse kuvuga ko abategura
ibitaramo batagakwiye kumutumira bitwaje udufaranga duke icyo yashakaga gusobanura.
Dj Maphorisa yari yibereye mu kindi gitaramo
InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko Bruce Intore utegura ibi
bitaramo yishyuye buri kimwe cyose Maphorisa yasabaga harimo n’amatike
y’indege, hanyuma akomeza kumubaza aho ageze aza i Kigali ariko ntiyasubiza,
kuva yamara kumwishyura.
TANGA IGITECYEREZO