Abahanzi bo mu Rwanda Mike Kayihura na Rukabuza Rickie [Dj Pius] bakoreye igitaramo gikomeye mu Bubiligi, cyayobowe n’umunyamideli uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga Mbabazi Shadia wamamaye ku izina rya Shaddyboo.
Mike Kayihura yanditse kuri konti ye
ya Twitter, ashima urukundo yeretswe mu Bubiligi. Avuga ko ku wa 11 Ugushyingo
azataramira mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Iki gitaramo ‘Comeback’ yahuriyemo na
Shaddyboo na Dj Pius cyabaye ku wa 5 Ugushyingo 2022, ahitwa Anderleght.
Cyateguwe na Team Production, inatumira umunyarwandakazi Dj Princess Flor uzwi
cyane mu bavanga imiziki.
Muri iki gitaramo, umuhanzi Lionel Sentore ubarizwa mu Bubiligi yatunguranye asanganira Dj Pius ku rubyiniro, baririmbana zimwe mu ndirimbo ze.
Ni ku nshuro ya mbere Mike Kayihura ataramiye mu Bubuligi ku Mugabane w’u Burayi. Kuri Dj Pius si
ubwa mbere ageze i Burayi, ariko ni ubwa mbere ahataramiye.
Flor asanzwe atuye mu Bubiligi, aho yamenyekanye mu gucuranga mu tubyiniro n’ibirori bitandukanye byagiye bihabera.
Mu 2019 yacurangiye i Kigali mu gitaramo ‘Kigali Summer Fest’, cyari cyateguwe
n’inzu ifasha abahanzi ya The Mane.
Deejay Pius waririmbye muri iki
gitaramo, azwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Ubushyuhe' yakoranye na Bruce Melodie,
'Homba Homboka', 'Ribuyu' na Dj Marnaud n'izindi zitandukanye.
Ni mu gihe Mike Kayihura azwi mu ndirimbo zirimo nka 'Sabrina' yakoranye na Kivumbi na Dany Beats, 'Tuza', 'Zuba', 'Any time' n'izindi.
Mike Kayihura yakozwe ku mutima
n'uburyo abanyaburayi bamwakiriye
Kayihura yanditse avuga ko ubu ari
kwitegura gutaramira mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa
Umunyamideli Shaddyboo ni we wayoboye iki gitaramo. Yari aherutse kubaza abanyaburayi niba
biteguye kubyinana nawe
Ibyishimo byari byose ku banyarwanda n'abandi batuye mu Bubiligi
Lionel Sentore yatunguye Dj
Pius amusanganira ku rubyiniro. Uyu muhanzi azwi cyane mu itsinda ryitwa
'Ingangare' ahuriyemo na Uwizihiwe Charles
Dj Pius yikuye ishati asigarana
isengeri, ubundi aranzika mu ndirimbo ze nyinshi aherutse gusohora
Buri wese yabyinaga uko
ashoboye...... Abanyabirori bari babucyereye mu ndirimbo z'abahanzi bo mu
Rwanda
Imyambarire irihariye... Buri wese
yahisemo iyo yambara imufasha gukata neza umuziki
Bitewe n'amafaranga wishyuye
wasangaga wateguriwe ibyicaro
Hari amwe mu mashusho yasohotse agaragaza Shaddyboo abyinana byimbitse na Dj Pius
TANGA IGITECYEREZO