Kigali

Kiss Summer Awards: Chriss Eazy yegukanye ibihembo 2 atangira kurya imbuto zinetse-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/10/2022 7:24
0


Umuhanzi uri mu bakunzwe muri iki gihe, Chriss Eazy yegukanye ibihembo bibiri mu byatanzwe muri Kiss Summer Awards mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022 kuri Norrsekn Hub Kigali ahahoze ishuri rya Ecole Belge.



Ni ubwa mbere, uyu muhanzi yegukanye ibi bihembo bitegurwa na Radio Kiss Fm. Yegukanye igikombe cya 'Best Summer Song' n'igikombe cya ‘Best New Artist’.

Igihembo cya ‘Best New Artist cyamuhesheje kuba 'Brand Ambassador' wa sosiyete EngenEcodrive.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Chriss Eazy yashimye Imana, ashishikariza buri wese kudacika intege ‘kuko ni ikintu abahanzi benshi duhiriyeho’.  Yavuze ko guhatana muri ibi bihembo ari kimwe mu bintu byiza agezeho mu muziki.

Yashimye abo bakorana umunsi ku munsi mu muziki, anashima Producer Element wamukoreye indirimbo nyinshi.

Yanegukanye igikombe cya ‘Best Summer Song’.  Uyu muhanzi yakomeje kuza imbere mu matora yaberaga ku rubuga rwa Nonehoevents.com.

Eazy yari aherutse kubwira InyaRwanda ko nta rindi banga yakoresheje ryatumye akomeza kuza imbere mu matora, ahubwo ni ikimenyetso cy’urukundo ‘abantu bacu baduha kuko nibo badutora’.

Chriss afite studio y’umuziki yashinze yise Eazy Filmz ari nayo itunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye. Akorana n’abarimo Sam Swith ufata amashusho, Hussein Traole, Young C Designer umwambika n’abandi.

Kuva yatangira gufashwa n’iyi nzu, Chriss Eazy amaze gusohora indirimbo ebyiri harimo ‘Fasta’, ‘Amashu’, ‘Inana’ n’izindi zitandukanye.

Uyu musore si izina rishya mu matwi ya benshi. Muri Mata 2020, yashyiditse n’umuhanzi Sat-B wo mu Burundi amushinja kwigana indirimbo ye yise ‘Ese urabizi’ nta burenganzira yamuhaye. Muri Nzeri 2020, bombi bariyunze.

Chriss yegukanye irushanwa rya Talent Zone 2016 ndetse n’irya Europe HiHop Fest 2019. Uyu musore yize gutunganya amashusho akorana n’abahanzi bagezweho muri iki gihe. 

Ni we wihishe inyuma y’amashusho y’indirimbo za Vestine na Dorcas zirimo nka ‘Ibuye’, ‘Nahawe ijambo’, ‘Adonaii’ n’izindi z’aba bahanzikazi baherutse gusubira ku ishuri. 


Chriss Eazy yashimye Element uherekeza urugendo rwe rw'umuziki 

Chriss Eazy yegukanye ibikombe bibiri: Icya 'Best Summer Song' n'igikombe cya ‘Best New Artist’


Nyuma yo kwegukana ibi bikombe, Chriss Eazy yashimye Imana, ashishikariza buri wese kudacika intege ‘kuko ni ikintu abahanzi benshi duhuriyeho’ 

Chriss Eazy yavuze ko guhatana muri ibi bihembo ari kimwe mu bintu byiza agezeho mu muziki 

Chriss Eazy yagizwe Ambasaderi wa Engen, ndetse azatangira kugaragara ku byapa by’iyi sosiyete 

Abakobwa babarizwa muri ‘Kaysha Protocal Services’ bakiraga abantu muri ibi bihembo 

Junior Giti uzwi mu basobanura filime washinze 'Giti Business Group' yaherekeje umuhanzi we 

Ubwo Chriss Eazy yari agiye kwakira igihembo 'Best Summer Song' yaherekejwe n'intore 



Chriss Eazy yashimye umujyanama we Junior Giti



Kanda hano urebe amafoto menshi

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'INANA' YEGUKANYE IGIKOMBE

">

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Sangwa Julien-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND