Korali Tujyisiyoni ikorera umurimo w'Imana mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi rya Kacyiru [SDA Kacyiru], yateguye igitaramo gikomeye kigamije gukusanya inkunga yo gusoza imiriro yo kubaka urusengero rwa Kacyiru.
Tujyisioni ni korali ibarizwa mu itorero ry'Abadventisti b'umunsi wa 7 rya Kacyiru, mu Ntara ya Kacyiru, muri Filidi y'Iburasirazuba bwo hagati mu Rwanda (ECRF). Yavutse cyangwa se yatangiye gukora umurimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka wa 1997. Uyu munsi igizwe n'abaririmbyi 30.
Ifite imizingo 10 y'indirimbo z'amajwi n'imizingo 8 y'amashusho. Imaze gukora ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Irateganya kandi gukora izindi ngendo mu mwaka utaha muri Tanzania na DRC.
Indirimbo za Korali Tujyisioni zakunzwe kandi zigakora ku mitima ya benshi ni nyinshi. Muri zo twavuga nka "Abigishwa", "Sodoma", "Ruratangaje", "Akana k'agakobwa" na "Ubukwe ni umuhango Wera". Indirimbo zabo ziboneka kuri shene yabo ya Youtube yitwa "Tujyisiyoni Family Choir Official"
Kuri ubu aba baririmbyi bari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye kizabera ku rusengero rwa Kacyiru (muri Tribune) kuwa 3 Ukuboza 2022. Bazatangira saa Saba z'amanywa (1:00' Pm). Ni igitaramo kigamije gukusanya inkunga yo gusoza imiriro yo kubaka urusengero rwa Kacyiru. Harabura Miliyoni 240 Frw ngo rwuzure neza.
Muri iki gitaramo, bazataramana n'amwe mu makorali akunzwe muri iki gihugu nka: Abakurikiye Yesu Family Choir (Kacyiru), Abatwaramucyo Choir (Kacyiru), Inkurunziza Family Choir (Bibare), Halelua Family Choir (Gisenyi) na Ababimbuzi Choir (Muhima).
Nsengiyumva Jacques, Umuyobozi w'Icyiciro cy'Iterambere muri Korali Tujyisiyoni, yabwiye inyaRwanda ko impamvu nyamukuru bateguye igitaramo nk'iki ni "ugushima Imana no gukusanya inkunga yagira uruhare mu mirimo isoza y'iyubakwa ry'urusengero (Finissage)".
Yavuze ko urusengero bari kubaka rumaze igihe rwubakwa. Uyu munsi bageze muri 'Finissage'. Aragira ati "Urusengero rwose ruzuzura rutwaye Miliyoni 600 Frw. Uyu munsi hamaze gukoreshwa agera kuri Miliyoni 360 Frw. Bivuze ko hakibura Miliyoni 240 Frw ngo urusengero rwuzure".
Nyuma y'iki gitaramo, Tujyisiyoni Family Choir irategura gukora ingendo z'ivugabutumwa zitandukanye ariko hagati aho ihugiye mu "kunononsora indirimbo zizakora umuzingo wa 9 w'amashusho".
Bateguye igitaramo gikomeye cyo gukusanya inkunga y'inyubako y'urusengero
Bamwe mu baririmbyikazi ba Korali Tujyisiyoni
Tujyisiyoni choir yabonye izuba mu 1997
Abakurikiyeyesu Family Choir izitabira igitaramo cya Tujyisiyoni Choir
Abatwaramucyo Family Choir
Korali Inkurunziza
Ababimbuzi Family Choir
TANGA IGITECYEREZO