Kigali

Abanyabirori bagiye kongera kunyurwa na Rihanna na Beyonce ibihangange mu muziki

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/10/2022 10:44
0


Abahanzikazi Rihanna na Beyonce bafatwa nk’abamikazi w’umuziki ku isi by’umwihariko mu njyana ya RnB na Pop, bategerejwe mu bitaramo bizazenguruka isi mu mwaka wa 2023.



Nyuma y’igihe badataramira abantu by’umwihariko Rihanna, hamaze kumenyekana ko nyuma y’ibirirori by’imikino ya National Football League bizwi nka Super Bowl Halftime Show, Rihanna azahita atangira ibitaramo bizazenguruka isi.

Ibirori azabigaragaramo nyuma y'igihe adataramira abamukunda. Biteganijwe ko ibi birori bizaba kuwa 12 Gashyantare 2023. Nyuma yaho ni bwo azahita atangira ibitaramo bizazenguraka ibice bitandunye by’isi.

Ni mu gihe kandi hategerejwe Album ye nshya mu bihe bya vuba ndetse bamwe bamaze kuvuga ko ishobora kuzaba yitwa R9.

Si we wenyine kuko na Beyonce yitegura ibitaramo mu mwaka wa 2023 byo kumenyekanisha Album ye Renaissance. Ubu yamaze no gufata inzu z’imyidagaduro zirimo na stade azakoreramo hirya no hino ku isi.

Aba bahanzikazi bose bafatwa nk’abamikazi b’umuziki muri iki gihe, bari mu bagira igikundiro cyo hejuru ndetse aho bakorera ibitaramo haba hakubise huzuye, bamwe bakabura amatike.

Beyonce yamaze gutangaza ibitaramo bizenguruka isi mu mwaka wa 2023Rihanna agiye kongera gutaramira abakunzi b'umuziki we mu mwaka wa 2023






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND