Hari bamwe mu bakinnyi babayeho bakomeye twabonaga mu kibuga bashoboye ariko mu ngo zabo badashobotse bigatuma batandukana n’abagore babo.
Bamwe
mu bakinnyi babayeho bakomeye mu mupira w’amaguru ntibabanye n’abagore babo
neza bikabaviramo guhita bakora gatanya (divorce).
5.Iker
Casillas
Iker Casillas wamenyekanye ari umuzamu muri Real Madrid, yatandukanye n’umugore we witwa Sara Carbonero mu mwaka ushize wa 2021, gusa bari baratangiye gukundana mu 2009.
Uyu mugore
yamenyekanye cyane ubwo uyu mukinnyi yamusomeraga kuri Televiziyo amaze gutwara
igikombe cy’isi cya 2010 n’igihugu cye cya Espagne. Casillas na Sara Carbonero
bari barabyaranye abana 2 gusa mu myaka 10 bari bamaranye.
4.Ashley
Cole
Uyu mukinnyi yatangiye kumenyekana akina muri Arsenal ubwo yatwaranaga n’iyikipe igikombe cya shampiyona badatsinzwe, ariko nyuma aza kwerekeza muri Chelsea ari naho yakinnye igihe kinini ndetse bikarangira anabaye umunyabigwi (Legend) wa Chelsea.
Ashley Cole yatandukanye n’umugore
we witwa Cheryl Ann Tweedy ukomoka mu Bwongereza ndetse akaba afatwa nk’umwe mu baririmbyi bakomeye mu Bwongereza. Imwe
mu mpamvu yatumye atandukana n’uyu mugore we ngo ni ukudashoboka k'uyu mukinnyi.
Ashley
Cole ntiyigeze atanga amafaranga mu gutandukana n’uyu mugore nk'uko abandi
bigenda bitewe n’uko uyu mugore batandukanye ari umukire cyane kumurusha kandi
ayo mafaranga ntacyo yari kuyamaza
bitewe n’ingano y'ayo afite.
3.Ryan
Giggs
Umunyabigwi (Legend) wa Manchester United wayikiniye ndetse akayibera n’umutoza, Ryan Giggs, ni umwe mu bakinnyi babayeho bakomeye mu kibuga ariko mu ngo zabo badashobotse. Uyu mukinnyi yatandukanye n’umugore we bitewe no kuryamana n’abandi bagore benshi cyane no kugeza ku mukobwa witwa Natasha Lever uvukana n’uwahoze ari umugore we.
Uwahoze ari umugore wa Ryan Giggs witwa Stacey Cooke, byageze n'aho ajyana mu nkiko uyu mukinnyi, maze bamuca arenga Miliyoni 58 z’amadorari, bahita banatandukana. Ryan Giggs
yatwaranye na Manchester United ibikombe 13 bya Premier League mu mikino 952
yayikiniye.
2.Ahmed Musa
Umukinnyi ukomoka muri Nigeria wamenyekaniye muri Leicester City ni umwe mu bakinnyi baranzwe no guhohotera umugore we ndetse akanamukubita , byanatumye ahita atandukana nawe vuba.
Uyu mukinnyi
yari yarashakanye n’umugore witwa Jamila ariko bakimara kubyarana abana 2
bahise batandukana. Igitangaje ni uko nyuma y'amezi make uyu mukinnyi yahise
ashaka undi mugore ari nawe barikumwe kugeza ubu.
1.James Rodriguez
James Rodriguez ukomoka muri Colombia, yakiniye Real Madrid ari nayo abantu benshi bamumenyeyemo. Nyuma yo kuva muri iyi kipe imutije muri Bayern Munich, ntabwo yakomeje kuba inyenyeri nk’uko yari ameze muri Real Madrid.
Uyu mukinnyi w’imyaka
31 ni umwe mu bamaranye n’abagore
igihe gito cyane kuko yatandukanye n’umugore we witwa Daniel Ospina bamaranye amezi 6 gusa. Batandukanye nyuma y'uko bakoze ubukwe
byemewe n’amategeko nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyandika cyitwa Khel Now.
TANGA IGITECYEREZO