Kigali

Amufata nk'ikitegererezo: Impamvu Karim Benzema yambaye imyenda isa n'iya 2 Pac yakira Ballon D'Or

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/10/2022 9:01
0


Injira mu ijoro ridasanzwe mu buzima bwa Karim Benzema watwaye Ballon d'Or ye ya mbere, agaseruka mu myenda isa neza n'iya 2 Pac afata nk'ikitegererezo mu buzima bwe.



Mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 17/10/2022 nibwo umukinnyi ukomeye muri ruhago Karim Benzema yegukanye Ballon d'Or nk'umukinnyi mwiza w'umwaka. Ibi byatumye yandika amateka n'ikipe ye abereye kapiteni ya Real Madrid kugira umukinnyi wa mbere utwaye iki gikombe. 

Muri iri joro ryahinduye amateka ya Karim Benzema rikamwongerera n'ibigwi, nawe ubwe yatanze ubutumwa bukomeye abicishije mu myenda yari yambaye isa neza n'iya nyakwigendera 2 Pac (Tupac) Shakur ufatwa nk'umwami w'injyana ya Rap.

Karim Benzema w'imyaka 34 uri mubataka beza Isi ifite yaserutse mu myenda isa n'iya 2 Pac mu birori yaherewemo igikombe cya Ballon d'Or. The Sun yatangaje ko kuba Karim Benzema yambaye imyenda (Costume/Suit) isa neza n'iya 2 Pac ari nk'ubutumwa yagirango atambutse bwo kuba yageze ku nzozi ze ndetse akambara iyi myenda kuko asanzwe akunda cyane 2 Pac.

Karim Benzema yambaye imyenda isa n'iya 2 Pac mu birori yakiriyemo Ballon d'Or.

Iyi myenda Karim Benzema yambaye y'ikoti ry'umukara n'ishati y'umweru ifite akagozi k'umukara mu ijosi hamwe n'amarineti bisa neza nibyo 2 Pac yambaye mu birori bya American Music Awards byabaye mu 1996. 

Muri ibi birori 2 Pac yahawe igihembo cy'umuraperi mwiza w'umwaka maze mu ijambo yatanze acyakira yagize ati: "Kubandeba mpagaze hano mwese mu menyeko inzozi ziba impamo. Inzozi zawe ufite zizaba impamo nudacika intege''. Karim Benzema nawe akaba yambaye nka 2 Pac mu ijoro yahawemo Ballon d'or nk'ikimenyetso cy'uko inzozi ze zabaye impamo.

Kwambara nka 2 Pac, byafashwe nk'ubutumwa Karim Benzema yatangaga ko inzozi ze yazikabije.

Karim Benzema kandi mbere y'uko yambara iyi myenda isa n'iya 2 Pac, yarasanzwe azwiho kuba umufana ukomeye w'uyu muraperi. Muri 2018 Karim Benzema ni bwo yatumiwe kuri televiziyo mpuzamahanga ya TF1 yo mu Bufaransa maze atangaza ko akunda cyane 2 Pac ndetse ko amufata nk'ikitegererezo. Mu magambo ye yagize ati: "2 Pac niwe muraperi mbona w'umuhanga kugeza ubu. Akiriho na nyuma yaho yapfiriye ntawabashije gukora nk'ibyo yakoze''.

Karim Benzema afata 2 Pac nk'ikitegererezo cye mu buzima.

Yakomeje agira ati: "Mufata nk'ikitegererezo cyanjye kuko namwigiyeho byinshi. 2 Pac ni urugero rwiza rw'umuhanzi wakoresheje ibihangano bye agatanga ubutumwa bwahinduye imitima ya benshi nanjye ndimo. Turebye ibyo yakoze ku myaka 25 gusa byari bikomeye. Mwigiraho ko aho wabo uturuka hose cyangwa waba ukennye ntakabuza wagera kure wifuza''.

Karim Benzema ni umufana ukomeye wa 2 Pac (Tupac) Shakur.

Hollywood Life yatangaje ko Karim Benzema akunze kwerekana urukundo akunda 2 Pac abicishije ku mbuga nkoranyambaga aho akunze gushyira amagambo (Quotes) ya 2 Pac arimo ubutumwa ndetse akunze no gushyira amashusho ye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari gukora siporo yumva indirimbo za 2 Pac. 

Amafoto ya Karim Benzema yambaye imyenda isa n'iya 2 Pac afata nk'ikitegererezo cye akomeje gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bamushimye ko yahaye icyubahiro 2 Pac mu ijoro ry'amateka yahawemo Ballon d'Or.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND