Kigali

Mbappe arashinja Paris Saint-Germain ubugambanyi kuko batirukanye Neymar ngo bazane Lewandowski

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/10/2022 20:22
0


Umukinnyi w’ikipe ya Paris Saint -Germain, Mbappe, arigushinja iyi kipe ubugambanyi kubera ko itirukanye Neymar ngo izane abandi bakinnyi yifuza.



Umubano wa Kylian Mbappe n’ikipe ye uri mu kaga gakomeye cyane bitewe na bimwe biri mu masezerano ye bitari kubahirizwa. Uyu mukinnyi yatangaje ahazaza he mu mupira w’amaguru mu mpeshyi y’uyu mwaka ubwo ni mu kwa gatandatu, avuga ko yongereye amasezerano mu ikipe ya Paris Sain-Saint Germain azamara imyaka itatu kugeza muri 2025.

Mbere y'uko yongera amasezerano muri Paris Sain-Germain, yari afite amahirwe menshi yo kujya mu ikipe yakundaga kuva akiri muto ya Real Madrid, gusa birangira atagiyeyo kubera amasezerano akakaye n’akayabo k’amafaranga yahawe na PSG.

Zimwe mu ngingo ziri mu masezerano ya Mbappe zivuga ko hari ibyemezo agomba kugiramo urahare harimo nk’abakinnyi binjira, abagomba gusohoka ndetse n’abatoza binjira muri iyi kipe nk'uko tubikesha Daily Mail.

Impamvu nyamukuru Paris Saint –Germain yagumanye uyu mukinnyi ni ukugira ngo ayifashe gutwara igikombe cya Champions League bitewe n'uko ari cyo gikomeye iyi kipe yananiwe gutwara.

Gusa Mbappe yari yumvikanye n'iyi kipe ko kugira ngo bizayikundire gutwara iki gikombe, isezerera Neymar ikazana umwataka uri mu bakomeye ku isi ari we Lewandowski na Bernado Silva ukina muri Manchester City ariko ntibyakozwe.


Mbappe yari yarumvikanye n'ikipe ye ko izazana uyu mukinnyi ariko ariko byarangiye yigiriye muri Fc Barcelona


Silva wa Manchester City nawe yifuzwaga cyane na Mbappe none ntibamuguze

Nyuma y'uko iyi kipe itubahirije aya masezerano, biri gutuma Mbappe yifuza kuva muri iyi kipe kandi muri rusange ntabwo abakinnyi bakinana nawe bamwishimiye kuko niyo atsinze ibitego yishima (Celebrating) wenyine.

Urugero nko ku mukino wabaye ejo wahuje PSG na Benfica muri Champions League, Mbappe yatsinze igitego kuri penariti bituma banganya n'iyi kipe, ariko abo mu ikipe ye ntibabyishimiye yaba abakinnyi ndetse n’abayobozi.

Ikindi kitari kubahirizwa mu masezerano ye ni uko atari gukina yisanzuye anyura ku ruhande kuko impamvu yashakaga ko Neymar agenda hakaza Lewandowski, kwari ukugira ngo ajye anyura ku ruhande noneho Lewandowski we akine yataka gusa.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND