RFL
Kigali

Yabasomye byimbitse: Madonna w’imyaka 64 yaciye amarenga yo gukunda abo bahuje igitsina

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/10/2022 7:56
0


Madonna yatangaje ko akundana n’abo bahuje igitsina ku myaka ye, byongera kubyutsa inkuru z’abo yagiye asoma byimbitse mu ruhame.



Mu mashusho yasangije abamukurikira binyuze ku rubuga rwa TikTok kuri iki cyumweru tariki ya 09 Ukwakira 2022, agaragara ajugunya umwambaro w’imbere ahagenewe umwanda, yongeraho ati: “Nitagwamo ndaba nkundana n’abo duhuje igitsina.” Byarangiye itagezemo, ahita yirukanka amashusho nayo ararangira.

Abasesenguzi ba bimwe mu binyamakuru bagaragaje ko yashakaga n’ubundi kubitangaza, ko asigaye akundana n’ab’igitsinagore. 

Madonna ntabwo ari ibintu byaba bitunguranye kumva ko yaba akundana n’abo bahuje igitsina, kuko yagiye agaragara agirana ibihe byiza mu buryo bumwe cyangwa ubundi n’ibyamamare nka Nick Minaj ariko cyane cyane Britney Spears na Christina Aguilera.

Amakuru y’uko Madonna yaba akunda abo bahuje igitsina, yatangiye kuzamuka mu itangwa ry’ibihembo bya VMAs mu mwaka wa 2003 ubwo yasomaga byimbitse Britney na Christina ku rubyiniro. Na none kandi muri uyu mwaka, uyu mukecuru w’imyaka 64 ariko wifata nk’inkumi y’imyaka 17 yongeye gusoma Britney ku munsi we w’ubukwe.

Gusa ariko n’ubwo ibi byose biba, yagiye akomeza gukundana n’abigitsinagabo batandukanye barimo Dennis Rodman, Tupac, Michael Jackson, Vanilla Ice n’abandi na Sean kimwe na Guy Ritchie basezeranye banafitanye abana.Madonna ubwo aheruka kwizihiza isabukuru y'amavuko nabwo yagaragaye asomana n'abo bahuje igitsina

Ubwo Madonna yasomanaga mu myaka 19 ishize na Christina AguileraAmateka aheruka kwisubira Madonna yongera gusomana na Shakira mu ruhameNick Minaj na we kandi ari mubo Madonna yasomanye nabo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND