Kigali

Vatican: Umukerarugendo yateye inzu ndangamurage nyuma yo kwangirwa kubonana na Papa Francis

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:7/10/2022 12:41
0


Umukerarugendo w'umunyamerika yatawe muri yombi azira kumena abigambiriye ibibumbano bibiri, biri mu nzu ndangamurage imurika ibishushanyo mbonera by'abaroma ba kera, nyuma yo kwangirwa kubonana na Papa (Pope) Francis i Vatican.



Ku wa Gatatu, umukerarugendo w’umunyamerika w'imyaka 65, yamennye ibibumbano bibiri by'abaromani bya kera, ndetse yangiza n'ibindi bihangano bitagereranwa mu nzu ndangamurage ya Vatican, ubwo yaramaze kubwirwa ko adashobora kubonana na Papa Francis. 

Amakuru aturuka mu nzu ndangamurage, yatanzwe n'umuntu utigeze utangazwa kubera ko atemerewe kuganira kw'iperereza ryari rigikomeje, yavuze ko uyu mugabo "yitwaye mu buryo budasanzwe", ariko akaba yarahise ashyikirizwa inzego z'umutekano mu Butaliyani, ngo bakurikirane icyaha aregwa cyo kwangiza. 

Umukerarugendo w'umunyamerika yamennye ibibumbano mu nzu ndangamurage y'i Vatican 

Amakuru dukesha CNN avuga ko uyu mugabo w'umunyamerika ubwo yaramaze kubwirwa ko atari bubone Papa Francis, yahise yadukira ikibumbano cyari kuruhande akakimena, akaza no kumena ikindi ubwo yageragezaga guhunga abashinzwe umutekano mu nzu ndangamurage. 

Umuvugizi w'iyi nzu ndangamurage , Matteo Alessandrini, yatangarije CNN ati "Ibi bibumbano byari biteye ku rukuta n'imisumari, ariko ku buryo ukuruye cyane bishobora kuvamo", yakomeje agira ati " Ibibumbano bibiri nibyo byakubiswe hasi, ariko ntago byangiritse cyane kuko kimwe cyavuyeho izuru n'amatwi, ikindi kikavaho umutwe".

Inzu ndangamurage irimo ibishushanyo mbonera by'abaromani bya kera 

Ibi bibumbano byangiritse bizasaba amadorari 15,000 kugirango bisanwe mu minsi 12. Amafoto yafashwe agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga ibibumbano bibiri biryamye hasi, ndetse bivugwako atari ibihangano bikomeye cyane ariko bifite umwihariko wo kuba bimaze imyaka 2000.

Igitero gikomeye giheruka muri Vatican cyabaye mu 1972, ubwo umugabo wo muri Hongiriya yasimbukaga ku gicaniro cyo kuri alitari muri Basilika ya Mutagatifu Petero, maze akangiza Pieta ya Michelangelo akoresheje umuhoro. ndetse akuraho ukuboko kw'ibumoso n'izuru bya Madonna amucira n'umwenda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND