Kigali

Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] yanze kuburana!

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/10/2022 15:03
2


Mu gihe Urukiko rwari rumaze gufata umwanzuro w’uko urubanza ruburanisha Ishimwe Dieudonné Prince Kid rwashyirwa mu muhezo abantu bose bagasohoka, byongeye gusiga urunturuntu ari nako abantu basohoka bitotomba ku bimaze kuba.



Mu gihe abantu bari bamaze gushira mu Rukiko bamwe banatashye, uwunganira Prince Kid yasohotse mu cyumba cy’iburanisha ari kuvugira kuri Terefone avuga ko Prince Kid yanze kuburana, ahubwo ko yahise ajuririra icyemezo cy’urukiko rwafashe cy’uko urubanza rwabera mu muhezo.

Kuiri Terefone uwunganira Prince Kid yumvikanaga agira ati’’Prince Kid ahise ajuririra icyemezo cy’uko yaburanira mu muhezo, kugeza ubu yanze kuburana.’’

Prince Kid wari waje kuburana ashyigikiwe n’abarimo umuryango we ndetse n’inshuti ze, abanyamakuru batandukanye, yagaragaye areba inyuma mu muryango uri gusohokeramo abantu nyuma y’icyemezo cy’urukiko rwanzuye ko abantu bose basohoka urubanza rukabera mu muhezo.

Ishimwe Dieudonné utari wishimiye iki cyemezo, kuva yatangira kuburana yagiye asaba ko uru rubanza rwabera mu ruhame ariko abacamanza bakabitera utwatsi, kugeza n’aho hashizweho Code z’abatangabuhamya.

Code zasimbuye imyirondoro y’abatangabuhamya bari muri Dosiye ya Prince Kid niyo yari imbogamizi y’ishyirwa mu muhezo ku rubanza rwa Prince Kid, ariko nyuma yo guhabwa Code barushyize mu muhezo icyemezo atigeze yakira neza.

Mu gukomeza kuraranganya amaso mu idirishya ry’icyumba Prince Kid yaburaniragamo, Urubanza rwakomeje Prince Kid araburana nk’uko byagaragaye, gusa turakomeza gukurikirana iby’iyi nkuru ari nako dukurikirana neza byimbitse ibyerekeye n’uku kujuririra iki cyemezo.


Prince Kid mu rukiko aganira n'umwunganizi we

Mbere y'uko abantu basohorwa mu rukiko kubera umwanzuro w'Ubushinjacyaha bwatanze ikifuzo cy’uko kugira ngo imigendekere y’urubanza igende neza, uru rubanza rwabera mu muhezo ku bw’umutekano w’ababuranyi.

Prince Kid yavuze ko uru rubanza rutakabereye mu muhezo, kuko amakuru yose ajyanye n’uru rubanza yagiye hanze.

Prince Kid yavuze ko rutabera mu muhezo kuko hatanzwe code, yongeraho ko rutakabereye mu muhezo kuko abandi bose bavugwa muri uru rubanza bose bahawe code.

Prince Kid yavuze ko ubushinjacyaha ibyo bwamureze buri muturage wese arabizi babishize ku karubanda, Baranarenga umuntu wese wicaye hano n’ibimenyetso byari bikwiye kuzanirwa urukiko bashyize hanze.

Prince Kid yavuze ko ntacyo afite gituma uru rubanza rwatuma rubera mu muhezo

Prince Kid yavuze ko Statistic za Miss Rwanda yakurikirwaga n’abarenga miliyoni 46, rero agasanga gushyira uru rubanza mu muhezo ari ugutiza umurindi.

Yakomeje ati”Ikindi nashakaga kuvuga ni uko ikijyanye n’uko uru rubanza rutagakwiye kubera mu muhezo kuko no mu burere mbonezabupfura rutanga uburenganzira bw’uko uru rubanza rwabera mu ruhame.”

Hari ababyeyi bohereje abana muri iri rushanwa bakeneye kumenya ukuri kw’ibyabere muri iri rushanwa, ahubwo bagaragaze kuko ibyabaye buri muntu akeneye kubimenya.”

Asoza Prince Kid yavuze ko niba impamvu batanga barahawe Code n’imyirondoro yabo bose impamvu batanga zaba ari iz’iki

Uwunganira Prince Kid yavuze ko impamvu bavuze ko rutashyirwa mu muhezo babasabye gushyiraho code barabikora ko ntacyo byakwica kubavugwa muri uru rubanza.

Ahubwo batunguwe no gusanga ubushinjacyaha bugisaba ko uru rubanza rwabera mu muhezo.


Akanyamuneza kari kose mbere y'uko aburana

Umushinjacyaha yavuze ko Code bazishyiriyeho mu muhezo kandi dosiye bagiye gukora ari dosiye yo muri RIB bityo amazina ya ba nyampinga akigaragaramo kandi byica uburenganzira bwabo.

Uwunganira Prince Kid yavuze ko uru rubanza rushyizwe ku muhezo byaba bibambuye ubwisanzure kuko n’itegeko rirabigena.

Prince Kid udakozwa n’ibyavuzwe n’ubushinjacyaha yavuze ko byaba bibabaje, rushyizwe mu muhezo, abaza impamvu baba barashizeho izo code mu gihe baba bavuga ko rubera mu muhezo.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yanzuye ko urubanza rubera mu muhezo ku mpamvu z’uko murw’ibanze rwabereye mu muhezo, ndetse rushingira ko abaregwa ari urubyiruko, rukanashingira ko hari abashobora gukenerwa muri uru rubanza.

Mu gushyira uru rubanza mu muhezo, Urukiko rwasanze iby’ubushinjacyaha busaba byakwemerwa uru rubanza rugakomeza kubera mu muhezo, Urukiko rugasanga ntaho byaba byambura uregwa uburenganzira bwo kwisobanura, ruhita rusaba umuntu wese uri mu cyumba cy’iburanisha gusohoka.

 Ku wa 16 Gicurasi 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwanzuye ko Ishimwe Dieudonné afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje.

Prince Kid yajuririye icyo cyemezo ariko biba iby’ubusa kuko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko akomeza gufungwa, mu mwanzuro wasomwe tariki ya 3 Kamena 2022.

Kuva ku wa 16 Gicurasi kugeza uyu munsi Prince Kid afungiye muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere.

Prince Kid yatawe muri yombi ku wa tariki 8 Gicurasi 2022 akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.


Prince kid yajuririye umwanzuro urukiko rwafashe wo kuburanisha urubanza rwe mu muhezo

Ashinjwa ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ubwo umucamanza mu rukiko Rwisumbuye yasomaga umwanzuro ku bujurire bwa Prince Kid, yavuze ko akomeza gufungwa mu gihe iperereza ku byaha aregwa rigikomeje.

Yavuze ko uwo mwanzuro ushingiye ku mutekano w’abatangabuhamya no kuba uregwa afunguwe ashobora kubangamira iperereza hashingiwe ku kuba yari umuntu ukomeye, kandi abakobwa yarabagiriye umumaro binyuze muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda.


Abarimo Mike Karangwa bari bitabiriye uru rubanza


Abantu mu gusohoka wabonaga ko batanyuzwe n'icyemezo umucamanza afashe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Silas2 years ago
    Nge ndabona kid avuga ukuri nibareke abanyarwanda tumenye ukuri
  • Bayubahe Ezechiel2 years ago
    Ikigaragara neza Nuko uru rubanza rurimwo akarengane ndengakamere bikerekana ko NTA butabera buri mu Rwagasabo. NIGUTE umuntu Yaba aregwa ubwe akosabira kuburanira mu ruhame umucamanza akabyanga ngo byabangamira bamwe kandi urerwa arashaka kwisobanura isi IRI kumureba? Ako ni akarengane KID yaracurujwe gose, ni akagambane katagira izina, qriko NTA shene idacika tu. Uwo amufunze amuhohotera nawe harigihe vyohindukira akazokwinjira gereza, buriya Imana Irahora Ihoze, Time will tell. #Free Prince Kid





Inyarwanda BACKGROUND