RFL
Kigali

Zanshin Karate Academy yashoje amahugurwa yahuzaga abana bakina Karate mu Rwanda - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/09/2022 18:34
1


Ku bufatanye bwa Zanshin Karate Academy na The Great Karate Academy, mu Karere Ka Huye hashojwe amahugurwa ya Karate ku bana bato bari hagati y'imyaka 4 - 15, baturuka mu gihugu hose.



Ni amahugurwa yari agamije kuzamura impano z'abana bakina umukino wa Karate, batozwa tekinike zigezweho zikoreshwa mu marushanwa y'abana, mu rwego rwo kubategura kwitabira amarushanwa ateganyijwe imbere.  "Aya mahugurwa tujya kuyategura twakuye igitekerezo ku buryo karate irimo gutera imbere mu Rwanda, Afurika n'ahandi ku Isi." Mwizerwa Dieudonne umuyobozi wa Zanshin Academy aganira n'itangazamakuru.

"Mu Rwanda kubera ikibazo cy'abatoza bacye bagezweho usanga amahugurwa y'abana muri uyu mukino adakunze kubaho, ariyo mpamvu tuvuze tuti reka twe nk'abantu bafite ubwo bushobozi dutegure amahugurwa muri ibi bihe by'ibiruhuko."

Abana bagera kuri 214 barimo abakobwa 86 n'abahungu 128 nibwo bitabiriye aya mahugurwa.

Gatari Princess w'imyaka 11 akaba umwe mu bana bahuguwe, yavuze ko gukina Karate bimufasha kuba umuhanga mu ishuri. Yagize ati" Natangiye gukina Karate mfite imyaka nk'itanu, gukina Karate bimfasha kwirinda indwara za hato na hato, bikamfasha gufata mu mutwe, ndetse nkarushaho no kugira ikinyabupfura. Ikintu  kintandukaniyeho n'abandi bana badakina karate ni ikinyabupfura, kuko usanga ku ishuri mba mfite ubushobozi bwo kwirinda ibingwiririye kandi ntarwanye. Umwana ashobora kunyiyenzaho sinkoreshe ngo ni uko nzi karate ngo turwane, ahubwo nkamwumvisha ko gushyamirana atari byiza."

Bamwe mu batoza b'abana aya mahugurwa yabafashije kwiyongera ubumenyi

Usibye aya makipe abiri yo mu Karere ka Huye yateguye aya mahugurwa abaye bwa mbere mu Rwanda, hari n'andi makipe y'i Kigali, Rusizi na Nyamagabe yari yitabiriye.

Mwizerwa Dieudonné kandi yagarutse asobanura uko yabonye aya mahugurwa. "Twavuga ko igikorwa cyagenze neza muri rusange kandi twishimye, gusa ntihabura ibitagenze neza ariko umuntu yiteguye kuzabikosora. Mwabonye ko hitabiriye abana benshi cyane kurenza n’abo twari twiteze kuzakira, bituma ubutaha amahugurwa nk'aya ngaya tuzajya tuyacamo ibice ku buryo abana bazajya bakora mu byiciro tugendeye ku mikandara bafite. Ndashishikariza ababyeyi ko bakomeza kohereza abana mu mukino wa Karate, kuko uyu mukino ufasha abana mu bintu bitandukanye nk'ikinyabupfura, mu masomo no mubindi."

Mwizerwa Dieudonné usanzwe ari umusifuzi rukumbi mpuzamahanga u Rwanda rufite ku rwego rw'Isi, avuga ko kandi bari gushaka uburyo bategura amarushanwa yajya ahuza aba bana kuburyo ibyo bigishwa batangira no kubishyira mu ngiro. 

Ingeri zose z'abana zari zitabiriye 


Abana bagaragaje ubuhanga butandakanye, bigendanye n'imikandara bafite 

Abahungu n'abakobwa bari bitabiriye aya mahugurwa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ignace Ndayisaba1 year ago
    Nibyiza ubutaha bazitabira benshi Aya mahugurwa ningirakaro azahoreho courage Oss





Inyarwanda BACKGROUND