Kigali

Miss Naomie yaciye amazimwe cyangwa ni ukurenzaho?-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/09/2022 9:03
0


Hamaze iminsi hacicikana amashusho yagaragazaga Miss Nishimwe Naomie ameze nk'udakeye ku maso ku bw’ikiganiro umukunzi we yagiranye na murumuna we ku mukino wa REG na Patriots.



Ku mukino uheruka w'ishiraniro REG BBC yatsinzemo Patriots BBC igahita ikatisha itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya BAL, ibyishimo byari byose ku bakinnyi, abakunzi b’ikipe yegukanye intsinzi n'abaturarwanda. Aabafana biganjemo ibyamamare bari bafite akanyamuneza kenshi.

Uyu mukino witabiriwe cyane n’abantu b’ingeri zose barimo Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie wari kumwe n’umukunzi we ndetse n’abavandimwe be. Iri tsinda ryagiriye ibihe byiza muri uyu mukino, gusa ubwo warangiraga icyatunguranye ni amashusho ataravuzweho rumwe aho bamwe bavuze ko ibya Naomie n’umukunzi we bishobora kuba bidahagaze neza.

Aya makuru kimwe n’ayandi atandukanye yakomeje guhwihwiswa, yaturutse ku mashusho mato yagiye ahererekanwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Michael Tesfay ukundana na Naomie, aganiriza Kathia Kamatali murumuba wa Naomie, ibintu bigaragara ko bitanyuze Naomie, bamwe banavuga ko ntawamenya hashobora kuba hari umwuka utari mwiza.

Gusa Naomie nubwo atigeze agira icyo abikomozaho, yewe n'icyaganirwagaho kitumvikanye, yabaye nk'ugaragaza ko ibyavuzwe byose ari amazimwe, asangiza abamukurikira amafoto anyuranye we n’abavandimwe be bari kumwe n’abakinnyi ba Basketball bagezweho mu Rwanda ubona ko bishimye.

Icyakora, muri aya mafoto yasangije abantu ntaho Michael Tesfay basanzwe bakundana agaragara, bikaba bishobora guhura n'ibimaze igihe bivugwa ku mubano wabo. Gusa birashoboka ko nta kibazo gihari na cyane ko yagaragaye yahuje urugwiro n’abavandimwe be barimo Kathia. Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Muri aya mafoto, harimo kandi ifoto igaragaza murumuna we yajyanishije na Ntore Habimana. Mu bandi bakinnyi bari kumwe na Naomie n’abavandimwe be harimo Axel Mpoyo, Kendall Gray, Adonis na William Robeyns.

Amashusho ya Miss Naomie, umukunzi we Michael na murumuna we Kathia yavugishije abantuKathia Kamatali na Ntore Habimana bari bajyanishije basangira n'inshuti n'abavandimweNaomie yari yishimye cyane

Buri umwe akamwenyu kari koseAbakinnyi ba Basketball mu bihugu bitandukanye bakundwa n'inkumi z'ubwiza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND