RFL
Kigali

Vinicius yasubizanyije agahinda abafana bamwise inkende

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/09/2022 15:45
1


Nyuma y'umukino Atletico Madrid yatsinzemo Real Madrid, abafana benshi ba Atletico bagaragaye hanze ya sitade bari gutuka Vinicius Junior ngo ni inkende.



Kuri iki cyumweru mu mukino wa shampiyona, Real Madrid yatsinze Atletico Madrid mu mukino w'ihangana wiswe El Chiringuito.

Rodrygo niwe wafunguye amazamu ku munota wa 18, Federico Valcerde atsinda igitego cya 2 ku munota wa 36, amakipe yombi ajya kuruhuka Real Madrid iyoboye. 

Mu gice cya kabiri Mario Hermoso yaje kubona igitego cy'impozamarira n'ubwo bitabujije Atletico Madrid yari yakiriye umukino gutsindwa.

Mbere y'uyu mukino hari havuzwe byinshi birimo kwihanangiriza Vinicius ko niyongera gutsinda igitego akabyina aza kubizira. 

Ibi byari byatangajwe na Pedro Bravo ukuriye abakomisiyoneri ba siporo muri Espagne  avuga ko Vinicius kuriya abyina nk'inkende amaze gutsinda igitego ari ugusuzugura abantu n'ubwo nyuma yaho yaje kubisabira imbabazi.

Vinicius akunze kubyina imbyino bita Samba iyo amaze gutsinda igitego 

Nubwo atatsinze igitego, ntibyabujije Vinicius kubyina kuko uhereye ku gitego cya Rodrygo uwatsindaga wese yamuherekezaga abyina. 

Umukino urangiye abafana ba Atletico basohotse hanze banga gutaha aho bitaga Vinicius inkende. Bagiraga bati"Uri inkende, Vinicius, uri inkende."

Ibi bibaye nyuma y’ibirori byo kubyina kwa Vinicius byiswe imyitwarire ya "inkende" na Pedro Bravo kuri El Chiringuito.

Vinicius Jr nawe abinyujije kurukuta rwa Instagram yasubije aba bafana ndetse na Pedro Bravo avuga ko ibintu bizakomeza kuba intambara mu gihe urumuri rw'amaso rukirutwa n'uruhu rw'umuntu. 

Yaguze ati" Igihe cyose ibara ry'uruhu rifite akamaro kuruta ubwiza bw'amaso, hazakomeza kuba intambara. Iyi nteruro nayiyanditseho kandi ndayigendana mu mutwe.

Mu cyumweru gishize batangiye kunenga imibyinire yanjye, kandi tuyihuriyeho turi benshi; Neymar, Ronaldinho, Paqueta, Griezmann, Joao Felix n'abandi, bazibyina bashaka kwerekana umuco w'iwabo.

Twabaye ibitambo by'uko twaremwe, batunenga tugaceceka, bakavuga neza tugaceceka icya mbere ni uko dukora cyane. Nagira ngo mbamenyeshe ko ntazareka kubyina Samba byaba muri Sambadrome, kuri Bernabeu ndetse n'ahandi hose."

Vinicius Jr kuri ubu ni umwe mu bakinnyi Real Madrid iri kugenderaho akaba amaze kuyitsindira ibitego 4 mu mikino ya shampiyona uyu mwaka w'imikino.

Samba ni imbyino iririmbwa n'abantu bakomoka muri Amerika y'Epfo by'umwihariko muri Brazil






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Girinshuti Elissa2 years ago
    Ibi bimubirenganyiriza abazungu nibareke kumurenganyiriza uko uruhu rwe rusa. Nibareke dushyire hamwe kugira ngo isi ibe nziza kuruta uko twayisanze😀😀😀😀😀 Ibara ry'uruhu ntacyo bivuze rero bimwita inkende





Inyarwanda BACKGROUND