RURA
Kigali

Gisa cy’Inganzo na Cyusa Alpha muri 40 batsindiye gukomeza mu irushanwa ‘Loko Stars’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2022 13:20
0


Umuhanzi Gisa cy’Inganzo na Cyusa Alpha bari ku rutonde rw’abasore n’inkumi 40 biyumvamo impano yo kuririmba, batsindiye gukomeza mu irushanwa ry’umuziki ryiswe “Loko Stars” rigamije kuzamura no kuvumbura impano mu Banyarwanda.



Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa ribereye mu Rwanda. Ryateguwe kandi rigirwamo uruhare na sosiyete y’umuziki ‘Empireskode’ y’umunyamuziki Ngeruka Faycal [Kode], wakunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Impeta’ n’izindi.

Rizahemba miliyoni 10 Frw uzaryegukana, gufashwa kumenyekanisha ibikorwa bye n’ibindi. Abahatanye bazanyura imbere y’Akanama Nkemurampaka mu majonjora azabera mu Ntara hafi ya zose z’u Rwanda, kugeza mu Mujyi wa Kigali. Ndetse, bazahatana mu matora yo kuri internet.

Akanama Nkemurampaka kazaba gafite amanota 60%, kuri SMS bazatora kuri 30% naho abaturage (Public on sites) bazaba bafite 10%.

Abahanzi 40 bakomeje muri ‘Loko Stars’ bavuye muri bagenzi babo bagiye bifata amashusho baririmba indirimbo zitandukanye, bagaragaza impano yabo.

Aba bakomeje barimo umuririmbyi Gisa Cy’Inganzo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Uruyenzi’. Uyu muhanzi aherutse kwegukana umwanya wa Gatatu mu irushanwa ‘The Next Pop Star’ ryegukanwe na Jasmine Kibatenga.

Hari kandi Cyusa Alpha Serge wegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa ‘Spark your Talent’, ryateguwe na sosiyete icuruza telefoni ya TECNO.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 15 Nyakanga 2019. Uyu musore icyo gihe yahembwe ibihumbi 300Frw, ni mu gihe Calvin Mbanda waryegukanye yahembwe miliyoni 1 Frw.

Muri iri rushanwa rya 'Loko Stars', Cyusa Alpha Serge yaririmbye indirimbo 'I'm not the only me' y'umunyamuziki w'Umwongereza, Sam Smith. Iyi niyo yamufashije gutsindira gukomeza.

Ni mu gihe Gisa cy'Inganzo yaririmbye asubiramo indirimbo 'Zirikana' ya Philemon Niyomugabo wamamaye mu ndirimbo nka “Ubukwe Bwiza”, “Munsabire”, “Nanjye Ndakunda”, “Nzakuzirikana”, “Ngwino” n’izindi.

Abahanzi 40 bakomeje muri ‘Loko Stars’ ni Aimé Unique, Amizero Sime Martine, Ndanyuzwe Benny, Buntu Joel, Butera Six, Cyusa Alpha Serge, Gisa cy'Inganzo, Hafashimana Erneste, Hagenimana Placide, Hasingizwemungu Rommel, Ishimwe Ruth, Munyamashara Rodrigue, Mupenzi Eric, Sibomana Joseph Ali, Uwase Elisa, Shema Junior;

Hari kandi Shyaka Jean Pierre, Tumukunde Thomas, Umubyeyi Rosine Gloria, Kennedy, Manishimwe Vianey, Muhorateta Elyse, Mwambari Abedi, Ngenzi Eddy Peter, Niringimana Elia, Niyigaba Jean d'Amour, Niyonshuti Gladstoni.

Sibomana Felix, Nsengiyumva Peninah, Rambasol, Umutoniwase Vanessa, Uwase Jenifer, Uwimana Emmanuel, Uwamungu Jean, Rukumbi Yvan, Zawadi Jean Paul, Rukundo Janvier, Kamana Bruce na Rudakemwa Hydaya Morgan.

Kode uri gutegura ‘Loko Stars’ aherutse kubwira InyaRwanda ko amarushanwa nk’aya azi igisobanuro cyayo, ashingiye ku irushanwa nka ‘Coca-cola Pop Stars’ yahuriyemo n’abanya-Uganda n’abanya-Tanzania, aho yabonetse mu bahanzi 7 ba mbere.

Iri rushanwa yarihuriyemo n’abarimo itsinda rya Blue 3 ryakomeye mu muziki wa Uganda.


Gisa cy'Inganzo yinjiye muri iri rushanwa nyuma yo kuririmba indirimbo 'Zirikana' ya Niyomugabo Philemon


Cyusa Alpha Serge wegukanye umwanya wa kabiri muri 'Spark your Talent' ahatanye muri  'Loko Stars'

 

Itsinda rya mbere rigizwe na Nimero ya 1 kugeza kuri Nimero ya 10

 

Itsinda rya kabiri ririmo kuva kuri Nimero ya 11 kugeza kuri Nimero ya 20

 

Itsinda rya Kane ririmo abahanzi kuva kuri Nimero 21 kugeza kuri 30 bahatanye

 

Itsinda rya Gatanu ari naryo rya nyuma ririmo Nimero 31 kugeza kuri Nimero ya 40








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND