Umuramyi Jesca Mucyowera ukomeje kwerekwa urukundo rwinshi kuva yakwinjira mu muziki nk'umuhanzikazi wigenga, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Isânzure' iri kuri Album azamurika mu mwaka wa 2023.
"Ntibisaba kuvuga amagambo maremare ngo bumve ibyo gukomera kwawe, ibyo waremye biraguhamya n'imirimo ukora ubwayo irivugira. Ijuru rivuga icyubahiro cyawe, Mana yera, isânzure ryerekana neza uburyo ukomeye,..amanywa abibwira ayandi manywa, ijoro ribibwira irindi joro, nanjye ndabibwira abantu ko uri Imana iriho kandi ikora" - Amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo nshya.
Jesca Mucyowera, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo Isânzure irimo ubutumwa bwo "gukubwira abantu ko Imana twizeye ikomeye, ni Zaburi ya 19:2". Yavuze ko ari imwe mu ndirimbo ze ziri kuri Album ye ya mbere yitwa "Yesu arashoboye" izaba igizwe n'indirimbo 7. Kugeza ubu eshatu ni zo zitarasohoka, izasohotse ni "Yesu arashoboye", "Jehova Adonai", "Eloyi", na "Isânzure (unuvers)"
"Yego ndabiteganya ku bw'icyubahiro cy'Imana". Hano yari abajijwe niba ajya atekereza gukora igitaramo cye bwite. Yavuze ko iyi Album azayimurika mu gitaramo azakora umwaka utaha wa 2023 "hatagize igihinduka".
Jesca ari kwitegura kumurika Album ya mbere
Jesca ukunze kuririmba imbaraga z'Imana nyuma yo kuzibona mu bihe bitandukanye no mu buzima bwe nk'uko abyivugira, yavuze ko izindi ndirimbo ziri Album ye azasohora mu minsi iri imbere
Yavuze ko afitiye agaseke gapfundikiye abakunzi be aho agiye kujya abagezaho uruhererekane rw'ibihe byo kuramya Imana, ati "Hari Restoring Worship Episode zigiye kuzajya zisohoka bihoraho (zizajya zica kuri shene yanjye nshya yitwa "Jesca in restoring worship". Ibikorwa byo ni byinshi".
Mucyowera yamamaye muri Injili Bora iri mu makorali akomeye mu gihugu. Hashize imyaka ibiri gusa kuva atangiye kuririmba ku giti cye aho amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo izikunzwe cyane nka: "Yesu Arashoboye" imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 988 na "Jehovah Adonai" imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 822.
Jesca yateguje abakunzi be ibiganro agiye kujya anyuza kuri shene nshya ya Youtube yitwa "Jesca in Restoring Worship"
Mucyowera akunze kuririmba gukomera kw'Imana
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "ISÂNZURE" YA JESCA MUCYOWERA
TANGA IGITECYEREZO