RFL
Kigali

Menya inzu esheshatu ndangamurage wasura mu Rwanda

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:8/09/2022 9:49
0


U Rwanda rwashyize imbaraga mu ku menyekanisha no kwigisha amateka yarwo haba mu benegihugu, ndetse n'abashyitsi b'abanyamahanga, ni muri urwo rwego Guverinoma yiyemeje kubungabunga no gutera inkunga ingoro z'umurage ziri mu gihugu.



U Rwanda rufite ishami rishinzwe imicungire y'ingoro n'ahantu ndangamurage rifite icyicaro gikuru mu mujyi wa Kigali. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ngoro ndangamurage 6 umuntu ashobora gusura akigiramo ibintu byinshi bitandukanye ku mateka ndetse zakira abashyitsi umwaka wose.

1. Ingoro y'Umurage w'Amateka y'Imibereho y'Abanyarwanda

Ingoro y'umurage w'amateka y'imibereho y'abanyarwanda iri mu Karere ka Huye, muri kilometero 132 uvuye mu mujyi wa Kigali, iyi ngoro niyo nini kandi izwi kurusha izindi mu Rwanda, yashinzwe mu 1989, irimo bimwe mu bihangano birenga 10,000 birimo amakarita, amafoto, ibikoresho by'ubuhanzi n'ubukorikori.

Ibi bihangano byerekana imirimo ya kera y'abanyarwanda irimo guhiga, kuroba, kuboha ibiseke n'imyenda, ububumbyi no kubaza ibiti. Abayobora ba mukerarugendo muri izi ngoro bazi aya mateka, ku buryo ari urugwiro mu gihe bagutembereza bayagusangiza.

Ibindi usanga muri iyi nzu ndangamurage, ni ishusho y'ibihe byaranze u Rwanda rwo ha mbere y'abakoroni, ibihe by'iterambere ryarwo n'amateka y'umuco. Ndetse kuri iyi ngoro niho hiciwe umwamikazi wa nyuma w'u Rwanda, Dowager Rosalie Gicanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ingoro y'umurage w'amateka y'imibereho y'abanyarwanda iri mu karere ka Huye

Ahahoze ari icumbi ry'Umwamikazi Dowager Rosalie Gicanda

2. Ingoro y'Abami mu Rukari 

Ingoro y'Abami iherereye mu Karere ka Nyanza, muri kilometero 85 uvuye mu mujyi wa Kigali. Nyanza yabaye icyicaro gikuru cya Cyami ku ngoma y'Umwami Yuhi V Musinga mu mwaka w'i 1899, ariko uko imyaka yashiraga izi nyubako zagiye zangirika ariko ubu zaravuguruwe.

Ingoro y'umwami yafatwaga nk'ahantu hafatirwa ibyemezo byo kuyobora igihugu. Uyu munsi mu ruzinduko rwo gusura iyi ngoro, uzishimira ubwiza kandi wige byinshi ku mibereho y'abami bayoboye u Rwanda, wongeyeho amateka n'umuco by'abaturage.

Ibindi usanga muri iyi ngoro ya Cyami ni inka z'amahembe maremare y'inka zitwa inyambo, zikomoka mu bushyo bw'umwami, n'izindi nka zikomoka mu bwoko bwagutse bwa Ankole, zakoreshwaga mu birori byo guha icyubahiro Umwami. 

Izi nka ziba zambitswe imikufi miremire, kandi zatojwe kumva indirimbo no gukurikira ingendo z'umushumba ku buryo abazisuye zibakorera imyiyerekano myiza.

Ingoro y'Abami mu Rukari

Inka z'inyambo 

3. Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside 

Ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside, yubatswe mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda iri ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali. Itoranywa, bagendeye ko iyi nzu yari icumbikiye abasirikare 600 bari bayobowe na Lt. Col Charles Kayonga, kuva mu Ukuboza 1993 ubwo hari hategerejwe ishyirwaho rya Guverinoma y'Inzibacyuho.

Ni bo bahawe amabwiriza tariki ya 7 Mata 1994 n'umugaba mukuru wa RPF General Major Paul Kagame, yo kuva aho bakajya gutabara inzirakarengane zarimo zicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi ngoro yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame mu 2017, hagamijwe kwerekana birambuye amateka y'uburyo umugambi wo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi washyizwe mu bikorwa.

Iyi ngoro igizwe n'ibice bitatu, igice cya mbere gikubiyemo inzira y'imishyikirano y'amahoro ya Arusha, akaba yarasinywe hagati ya RPF na Guverinoma y'u Rwanda yari ihagarariwe na Habyarimana, asinywa ku itariki 3 Kanama 1993 i Arusha muri Tanzaniya, ariko aya masezerano ntiyigera ashyirwa mu bikorwa.

Icyiciro cya kabiri gikubiyemo itangwa ry'itegeko ryo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, naho icyiciro cya gatatu cyerekana uko gutangira kwerekeza mu bindi bice by'igihugu nk'Amajyepfo, Iburasirazuba n'Iburengerazuba byatanzwe, mu nshingano zo kurokora Abatutsi bicwaga hirya no hino mu gihugu.



4. Ingoro y'umurajye yitiriwe Kandt 

Inzu y'umuturage w'umudage Richard Kandt, ni yo yubatswe bwa mbere mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge. Yagizwe inzu ndangamurage y'amateka kuva muri Kamena 2006, ndetse yibanda cyane ku kwerekana impinduka zibaho ku binyabuzima, igatanga ibisobanuro bya Fauna na Flora zo muri Pariki z'u Rwanda zirimo Nyungwe, Akagera n'ibirunga.

Ibindi yerekana, ni imiterere ya geologia y'u Rwanda, ndetse n'ibyo u Budage n'u Rwanda byasangiye mu mateka. Igizwe n'ibice bitatu, igice cya mbere cyerekana ubuzima bw'u Rwanda mu mibereho rusange, ubukungu na politiki, igice cya kabiri cyikerekana ubuzima bw'abanyarwanda mu gihe cy'ubutegetsi bw'Abadage kuva mu 1884.

Iki gice ni nacyo berekanamo ibikorwa bya Kandt mu Rwanda. Igice cya gatatu cyo cyikerekana amateka ya Kigali mbere y'igihe cy'Abakoroni, mu gihe cy'Abakoroni no guhinduka kwayo umurwa mukuru w'u Rwanda. Muri iyi nzu kandi haberamo imurikagurisha ry'inzoka n'ingona nzima.



5. Ingoro y'Ubuhanzi n'Ubugeni (Inzu yahoze ari iya Perezida Habyarimana)

Ingoro y'Ubuhanzi n'Ubugeni iherereye mu murenge wa Kanombe, nko muri kilometero enye uvuye ku kibuga cy'indege mpuzampahanga cya Kigali. Yatangiye mu mwaka wa 2003 nk'Ingoro y'Abaperezida, kuko yahoze ari urugo rw'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda, Habyarimana Juvenal hamwe n'uwamukurikiye, Pasteur Bizimungu.

Muri iyi ngoro usangamo ibisigazwa by'indege ya Perezida Habyarimana, yarashwe ku ya 6 Mata 1994. Harimo n'ibindi bihangano bitandukanye birimo ibyakuwe ku Rwesero n'ibigenda bikorwa n'abanyabugeni batandukanye mu rwego rwo kuzamura ubuhanzi gakondo bw'abanyarwanda.



6. Ingoro y'Umurage w'Ibidukikije 

Ingoro y'umurage w'ibidukikije ikorera hafi y'ikiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi mu ntara y'Iburengerazuba. Ifite amagorofa abiri ndetse n'ubusitani bw'ibyatsi gakondo bikoreshwa mu buvuzi ku gisenge cy'inzu. Iyi ngoro yashyizweho nk'ikigo cyigisha abagisuye cyane cyane abenegihugu ibijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Ibindi yibandaho ni ukumurika ibijyanye n'ingufu zisubiramo n'izidasubiramo (renewable and non-renewable energy), n'urugendo rukorwa ngo zitange amashanyarazi, harimo n'ibijyanye n'inyamaswa n'amabuye y'agaciro. Gusura iyi ngoro bizaguha ishusho y'imihindagurikire y'ikirere cy'u Rwanda n'uburyo abaturage na Guverinoma bayitwaramo.




Source: Visit Rwanda, Wikipedia, RCHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND