RURA
Kigali

King James, Platini, Bwiza na Senderi mu bahanzi barenga 15 bazaririmba mu Kwita Izina

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/09/2022 22:51
0


Wa munsi wageze! Ab’inkwakuzi baraye mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, bategerezanyije amatsiko umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 20 ugiye kuba ku nshuro ya 18.



Ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi bizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 mu Kinigi.

Uyu muhango uzaba imbona nkubone nyuma y’imyaka ibiri uba hifashishijwe ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.

Kwita Izina bijyana n’ibikorwa by’imyidagaduro biba byateguwe, birimo nk’abahanzi baririmbira abitabiriye uyu muhango n’ibindi.

Kuva saa moya (7:00) kugeza saa mbili n’iminota 45’ (8:45), ibi birori byo Kwita Izina bizatangizwa n’abashyushyarugamba bakurikirwe na ba Dj basusurutsa abantu mu ndirimbo zitandukanye bazavanga.

Kuri gahunda bigaragara ko saa 8:45 kugeza saa tatu, itorero ribyina imbyino gakondo rizasusurutsa abantu. Bazakurikirwa n’abahanzi barimo Zawad, Young Sckot, Maylo, The Bless, Okama, Bwiza, Afrique, Chriss Eazy, King James na Platini.

Hari kandi Mico The Best, Senderi, Intore Tuyisenge n’abibumbiye muri Mashirika barimo Rafiki, Ish Kevin, Alyn Sano na Peace Jolis bazakina umukino.

Abantu 21 nibo batangajwe bazita amazina kuri iyi nshuro ya 18 uyu muhango ugiye kuba.

Barimo Prince Charles Philip uzita izina yifashishije ikoranabuhanga, ni mu gihe abandi basigaye bose bazaba bahari imbona nkubone.

Hari kandi Gilberto Silva wakiniye ikipe ya Arsenal, Juan Pablo Sorin wakiniye Paris Saint-Germain na Didier Drogba wakiniye ikipe ya Chelsea FC.

Umukinnyi wa filime Uzo Aduba, Dr Evan Antin, Neri Bukspan, Dr Cindy Descalzi Pereira, Itzhak Fisher, umuyobozi wa Emerson Collective, Laurene Powell Jobs, umuyobozi wa Luntz Global, Dr Frank I. Luntz –

Stewart Maginnis, Thomas Milz, umusifuzi Mpuzamahanga, Salima Mukansanga, Umunyamabanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, umunyamuziki Youssou N’Dour, Naomi Schiff;

Umuyobozi wa African Wildlife Foundation , Kaddu Sebunya,  Gilberto Silva,  abaririmbyi Sauti Sol, Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions n’Umuyobozi w’icyubahiro wa The The Wood Foundation, Sir Ian Clark Wood, KT, GBE

 

Umuhanzikazi Bwiza uzwi mu ndirimbo zirimo 'Ready', 'Yiwe' na 'Rumours' aherutse gusohora azaririmba mu Kwita Izina 

King James wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Ganyobwe', 'Poupette', 'Ndagukunda' n'izindi ategerejwe muri Kwita izina 

Juno Kizigenza uherutse gusohora indirimbo nka 'Aye', 'Urankunda',  'Ndarura' n'izindi 

Platini uherutse gusohora indirimbo 'Ikosa' yakoranye na Big Fizzo, 'Shumuleta', 'Jojo' n'izindi 

Senderi Legend uzwi cyane mu ndirimbo nka 'Ibidakwiriye nzabivuga' yakoranye na Tuyisenge Intore n'izindi 

AMAFOTO YA BAMWE MU BANA B'INGAGI BAZITWA AMAZINA








KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'UBUDAHWEMA'

">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IKOSA'

">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'RUMOURS' YA BWIZA 

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND