Mu birori bizahuriramo abavanzi b’umuziki batandukanye byateguwe ku bufatanye bwa ‘Mu Rugo Resort Inn’ na Elyse Brand, ibintu bizaba ari ibicika kuri uyu wa 02 Nzeri 2022 aho abakobwa bazahagera mbere bazahabwa icyo kunywa ku buntu.
Gutegura ibirori ni kimwe
ariko kumenya uko uhuza ibintu bikaba ikindi. Kuri iyi nshuro, abavanga umuziki bategerejwe mu birori bya ‘Friday Takeover’ bizabera
ahitwa Meet Up Lounge, ahantu hashya hagezweho mu Miduha ku i Rebero.
Mu kiganiro na inyaRwanda.com, umwe mu bari gutegura ibi birori yagize ati: ”Ni
intangiriro z’ukwezi dushaka ko abantu bagutangira neza bishima muri Weekend
yabo ya mbere kandi mu buryo buteguye neza. Icyo nabasaba bazaze ari benshi
kandi nizera ntashidikanya ko bazanyurwa na serivisi nziza tuzabaha muri Friday
Take Over kuri Meet Up Lounge ni ho bizabera.”
Mu bikorwa biteganijwe
harimo kwishima abantu basangira icyo kunywa kizaba gitunganywa na Amid The
Bartender umaze kuba ikimenyabose guhuza ibinyobwa n'umuziki
mwiza w'aba Dj barimo Pyfo, Karim, Turner, E Mikey kimwe n’abakobwa bagezweho
none Higa na Russam.
Ibi birori bizaba kuri uyu wa 02 Nzeri 2022, bibere ahantu heza ku i Rebero aho uba witegeye umujyi wose wa Kigali Mu Rugo Resort mu gace kahariwe imyidagaduro ka Meet Up Lounge.
TANGA IGITECYEREZO