Kigali

Holy Move of Praise Drama Team igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 15 mu gitaramo gikomeye yatumiyemo El-Shaddai, Josh Ishimwe na Rene&Tracy

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/08/2022 15:40
0


Imyaka 15 irashize kuva havutse itsinda ryitwa Holy Move of Praise Drama Team. Iri tsinda rigizwe n'urubyiruko rwo muri Eglise Methodiste Libre au Rwanda, Paruwase ya Gikondo, rwiyemeje kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu kuyibyinira. Uru rubyiruko rwateguye igitaramo gikomeye cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 15.



Holy Move of Praise Drama Team yatangijwe n'abantu batanu, magingo aya igizwe n'abanyamuryango bagera kuri 80, ariko ababoneka mu buryo buhoraho ni 50. Abandi ntibiborohera kuboneka kubera inshingano zitandukanye. Kuba umwe muri iri tsinda bisaba gusa kuba ufite ubushake bwo gukorera Imana. Utazi kubyina bamufasha kwiga kuko bafite abashinzwe guhimba no kwihisha imbyino.

Mu bantu bazwi mu myidagaduro batanze umusanzu ukomeye muri iri tsinda aho bari ababyinnyi b'agatangaza, harimo Joselyne Kabageni kuri ubu ukorera KC2 Tv y'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru wanakoreye inyaRwanda.com, ndetse na Justin Belis umunyamakuru wa Flash Fm wanakoze kuri Authentic Radio.

Holy Move of Praise Drama Team, yateguye igitaramo gikomeye cyiswe "Redemption Concert Season 3" mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 15 imaze ishinzwe. Iki gitaramo kizaba tariki 3-4 Nzeri 2022, kibere mu Mujyi wa Kigali i Gikondo kuri Eglise Methodiste Libre. Kizajya kiba saa munani kugeza saa mbiri z'ijoro. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.

Iki gitaramo cyateguwe mu nsanganyamatsiko igira iti "Ntitukiri abacu ngo twigenge (1. Abakorinto 6:19). Izaba iri kumwe n'abakozi b'Imana bakunzwe n'abatari bacye mu gihugu ari bo Pastor Desire Habyarimana na Pastor Dr. Samuel Byiringiro.

Joselyne Kabageni, umwe mu babyinnyi b'imena bakanyujijeho muri Holy Move of Praise Drama Team, akaba ari nawe muvugizi w'iri tsinda, yadutangarije incamake y'amateka y'iri tsinda rihimbaza Imana rikoresheje ingingo zarwo anavuga ibyo bifuza kugeraho mu myaka itanu iri imbere.

Uyu mukobwa yavuze ko Holy Move of Praise Drama Team yatangiye mu mwaka wa 2007 mu kwezi kwa Karindwi (Nyakanga), itanginzwa n'uwitwa Fabrice Mvugonziza n'abandi batanu b'urubyiruko bo muri Eglise Methodiste Libre i Gikondo ari naryo Toero iri tsinda ribarizwamo.

Joselyne yatangaje ko hari byinshi bishimira mu myaka 15 bamaze bakora umurimo wo kubyina Imana, ati "Twishimira ko twabashije gutanga ubutumwa bwiza binyuze mu mbyino. Si n'ibyo gusa, ahubwo twazanye urubyiruko twinshi kuri Kristo binyuze muri iyi mibyinire".

Yasobanuye ko badakorera mu Imana mu kubyina gusa, ahubwo ko babijyanisha n'ibikorwa by'urukundo. Ati "Iyi Drama Team ntabwo ibyina gusa, ahubwo yagiye ikora imirimo myinshi irimo no kubakira abatishoboye no kwishyurira 'School fees' [amafaranga y'ishuri] abanyeshuri bagera kuri 5".

Mu myaka 5 iri imbere, bazaba bujuje imyaka 20. Bifuza ko bazageza iyo myaka barazanye benshi kuri Yesu Kristo. Kabageni aragira ati "Turifuza kuzishimira gutanga umusanzu wacu mu kubaka ndetse no kuzana benshi ku Mwami biciye mu gukoresha imibiri yacu turamya tunahimbaza Imana nk'uko Bibiliya ibidusaba".

Uruhisho ku bazitabira igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 15


Mu gitaramo cy'iminsi ibiri bateguye cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 15, ubusabane n'Imana ni kimwe mu byo bahishiye abazacyitabira. Abateguye iki gitaramo baragira bati "Redemption concert igiye kuba ku nshuro ya yo ya gatatu. Icyo duhishiye abazakitabira ni ibihe byiza byo gusabana n'Imana".

Yves Rukundo, umuhuzabikorwa w'iki gitaramo akaba n'umwe mu itsinda riri gutegura ibi birori by'isabukuru y'imyaka 15, yabwiye inyaRwanda.com ko iki gitaramo cy'iminsi ibiri cyatumiwemo abavugabutumwa bakomeye n'abahanzi bakunzwe cyane ari bo Ben & Chance, Rene & Tracy, Gisubizo Ministries, Asaph Dram Team (Rubavu), Josh Ishimwe, Assiel Mugabe, Himbaza Drama Team, Cathedral choir na El-Shaddai choir yamamaye mu ndirimbo "Cikamo".

Kuba haratumiwe abaririmbyi bagera ku 10 ushobora kwibaza niba bose bazaririmba. Izi mpaka zakuweho na Holy Move of Praise Drama Team, iti "Yego bose bazaririmba. Nk'uko mwabibonye, ni igitaramo cy'iminsi 2, guhera kuwa Gatandatu kugeza ku Cyumweru".

Badutangarije ko kuwa Gatandatu hazaririmba Ben & Chance, Tracy na Rene Patrick, Elshadai choir ndetse na Himbaza drama team. Hanyuma ku Cyumweru hazaririmba Gisubizo Ministries, Josh Ishimwe, Assiel Mugabe, Asaph Drama Team na Holy Move of Praise Drama Team.


Barishimira imyaka 15 bamaze babyinira Imana


Ni itsinda rigizwe n'urubyiruko rwiyemeje kubyinira Imana


Iri tsinda rigizwe n'abantu 80 ariko ababoneka mu buryo buhoraho ni 50


Bararitse buri wese mu birori bateguye byo kwizihiza imyaka 15


Iyo utazi kubyina barabikwigisha nawe ukaba intyoza


Igitaramo bateguye bagitumiyemo ibyamamare nka Ben & Chance, Gisubizo na Rene& Tracy


Bateguye ibirori bikomeye mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 15


Pastor Dr Samuel Byiringiro na Pastor Desire Habyarimana ni bo bazigisha ijambo ry'Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND