RFL
Kigali

Jay Z yibasiye bikomeye Chris Brown amwibutsa ko yahombye Rihanna

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/08/2022 9:58
0


Abinyujije mu ndirimbo nshya 'God Did' afatanije na DJ Khaled n'ibindi byamamare, Jay Z yibasiye Chris Bwown amwibutsa ko yahombye Rihanna.



Umuraperi w'umuherwe Shawn Carter uzwi nka Jay Z kizigenza mu njyana ya Rap/Hip Hop yongeye kuvugwa cyane nyuma yaho hasohokeye indirimbo 'GOD DID' iri kuri album nshya DJ Khaled yasohoye ari naryo zina ry'iyi album yaritegerejwe n'abenshi. Jay Z akaba yakoresheje iyi ndirimbo yerekana akari ku mutima we ndetse agaruka ku mubano we n'abandi basitari ari naho yibasiye Chris Brown akamwibutsa ko yahombye umuhanzikazi Rihanna bakanyujijeho mu rukundo.

Indirimbo 'GOD DID' ikomeje guca ibintu hirya no hino bitewe n'amagambo Jay Z yavugiyemo, ni indirimbo igaragaramo ibyamamare nka John Legend, Lil Wayne,Rick Ross,DJ Khaled na Jay Z ubwe aho aba bose bagaruka ku kuba Imana yarabizeye ikizera n'impano yabo ikabazamura mu gihe ntawundi muntu wari wigeze ubizera. Jay Z akaba ariwe ufite igitero kirekire muri iyi ndirimbo gikubiyemo amagambo akakaye.

Jay Z uzwi nka HOV cyangwa Jigga amazina yagiye yiyongereraho yibasiye Chris Brown agira ati: '' Breezy uzwo bucuruzi ni ubuhe ko butagenda? Hano turi gucuruza Fenty zikagenga cyane kurusha Fentanly'. Ibi Jay Z yabivuze agereranye ubucuruzi bwa Snacks zitwa Brezzy Chris Brown yacuruje ntibimwungukire mu gihe Rihanna batandukanye yahiriwe no gucuruza imyenda n'inkweto yise 'Fenty' .

Jay Z yibasiye Chris Brown amwibutsa ko yahombye Rihanna

Ikinyamakuru Rap Up cyatangaje ko Jay Z yakomeje yibutsa Chris Brown ko yahombye Rihanna agira ati: ''Ni gute wabonye umukobwa nkuriya ukamuhomba kubera umujinya wawe? Bikumurera gute kumureba yarabaye umu miliyalideri mutakiri kumwe kandi wari ufite amahirwe yo kuzamukana nawe?'' . Rap Up ikomeza ivuga ko Jay Z asanzwe afitanye umubano mubi na Chris Brown kuva mu 2009 yakubita Rihanna bikanabaviramo gutadukana.

Kuva Chris Brown yakubita Rihanna byatumye umubano we na Jay Z ujyamo agatotsi kuko uyu muraperi afata Rihanna nka mushiki we dore ko ari nawe wamuzamuye mu muziki. Jay Z kandi ntiyagarukiye kuri Chris Brown gusa kuko yanirase ibigwi avuga ko kuba yarabaye umumiliyarideri byatumye na begenzi be Kanye West na Rihanna bahita bakira ndetse ko babikesha ubushuti bafitanye.

Yagize ati''Ndashima Imana ko namaze gukira n'abandi bagakira, ntanumwe wari wagakoze kuri Miliyari kugeza nyikozeho. Ese ni abamiliyarideli bangahe baturutse mu nzu yanjye? Njyewe mbara babiri Ye na Ri''. Uyu muraperi kandi yanagarutse ku mubano we na Meek Mill uherutse kuva muri label bikavugwa ko bashwanye, hagati mu ndirimbo Jay Z yagize ''Sinakwigera mbana nabi na Meek kuko ni umuvandimwe, namufashije kuva muri label ngo yibohore yikorere ntimwabyumva muhitamo kwamamaza ibihuha ko twashwanye''.

Amagambo Jay Z yavugiye mu ndirimbo nshya ye na DJ Khaled yatangaje benshi.

Rap Up yatangaje ko amagambo Jay Z yavugiye mu ndirimbo GOD DID akomeje kugarukwaho n'abenshi ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bavuze ko Jay Z ariwe ny'irindirimbo yanagaragaje ubuhanga bwe mu gihe abandi bari kwibaza niba Chris Brown ari bumusubize''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND