Kigali

TWAGANIRIYE: Janvier Katabarwa wakinnye muri filimi yitwa ‘Bullet Proof’ y'inzu ikomeye ku isi ya Lions Gate yashimye abanyarwanda bari kumushyigikira

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/08/2022 20:27
2


Janvier Katabarwa uri mu bakinnyi bari muri filimi yiswe ‘Bullet Proof’ yakinnyemo ibyamamare bindi nka Vinnie Jones, James Clayton n’abandi igatunganywa n’inzu kabuhariwe ku isi ya Lions Gate, yagaragaje umunezero n’ishema atewe n’uburyo abanyarwanda bakomeje kumushyigikira ahamya ko n’ubwo hari ibyo gushima ariko urugendo rukiri rur



Mu kiganiro yagiranye n’inyaRwanda.com yashimye abanyarwanda bakomeje kumwereka urukundo rwinshi ati: “AbanyaRwanda nabarwira nti mwakoze kunshyigikira binyuze mu gusangiza abantu filimi yacu.”

Muri iki kiganiro kandi yahishuye ko hari imbuga yatangiye gucuruzwaho ati: “Bullet Proof ababishoboye bashobora gutangira kuyireba kuri Apple TV cyangwa Video On Demand.”

Abari ku mugabane wa Amerika bashobora kujya kuyireba mu nzu zimwe na zimwe zerekanirwamo filimi bifashishije imbuga nkoranyambaga za Janvier Katabarwa, ku buryo bamenya aho bagurira amatike.

Uyu mukinnyi wa filimi kandi yashimye uburyo abanyarwanda bakomeje gushyigikira ubuhanzi. Janvier Katabarwa yaherukaga mu Rwanda mu Ukuboza 2021, aho yamaze iminsi akaza kuhava muri Gashyantare 2022.

Avuga kandi ko n’ubwo ataragera aho yifuza ariko icyizere ari cyose agereranije n’aho yahereye.

Mu busanzwe Janvier Katabarwa yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, yaje kujya gutura muri Montreal muri Canada ubwo yari afite imyaka 19.

Yakuranye inzozi zo kuzavamo umukinnyi wa filimi. Ubwo yari akiri mu Rwanda yatangiye kujya akina imikino y’ubuhanzi irimo kubyina, gukirana n’imirwano isanzwe.

Yatangiye gukina Karate kandi ubwo yari afite imyaka 11 ashaka kugira ubuhanga mu bijyanye no kwitabara, ibintu yaje gukomeza kugeza n’ubu.

Ubwo yari asoje Kaminuza mu ishami ry’Ibaruramari yabonye akazi mu nganda zitunganya amavuta mu gace ka Grande Pairie, ariko urukundo rwo gushaka kumenyekanisha imibereho y’Abanyarwanda n’Abanyafurika rutuma areka ako kazi atangira gukina filimi.

 

Janvier Katabarwa agiye mu banyarwanda bacye babashije guca agahigo ko gukina muri filimi y’inzu ikomeye ku isi

Vinnie 

Bullet Proof irimo ibyamamare bitandukanye muri filimi ku isiJanvier Katabarwa asanzwe ari umuhanga mu mikino njyarugamba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • France Olivier2 years ago
    Nabonye akina neza pe! Yitwaye neza muri iyi film ni ubwo akina ari umu mechant avec une ironie propre aux francais (The French Man rudahusha)
  • Murindabigwi Elie2 years ago
    Ndamushimira kurwego agezeho ndetse harisomo bimpaye, gusa nanone nkumuntu uri kururu rwego nk'igihugu turamucyeneye.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND