RFL
Kigali

Kelly Rowland uherutse kugaruka mu isura nshya ari mu bihe byiza n'abahungu be babiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/08/2022 7:22
0


Umuhanzikazi Kelly Rowland uherutse kugaruka mu isura nshya ari mu bihe byiza n'abahungu be babiri.



Kelly Rowland umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime kabuhariwe uri mu byamamare bimaze igihe mu myidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko yatangiye kumenyekana mu 1990 kugeza nubu akaba ari mu bambere bagikunzwe n'abenshi. 

Uyu muhanzikazi umaze igihe adasohora ibihangano bishya kubera guhugira mu gukina filime aherutse kwigaragaza mu isura nshya bivugisha benshi bari bamukumbuye, kuri ubu ari mu bihe byiza n'abana be babiri b'abahungu.

Kelly Rowland aherutse kugaragara mu isura nshya

Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Hollywood Life, umuhanzikazi Kelly Rowland w'imyaka 41 yagaragaye atembereza abahungu be mu gace ka Beverly Hills ho mu mujyi wa Los Angeles. Uyu muhanzikazi akaba yanajyanye mu byicundo abahungu be barimo imfura ye Titan w'imyaka 7 hamwe n'ubuheta Noah w'imyaka 2.

Kelly Rowland atemberanye n'abahungu be babiri Titan na Noah

Hollywood Life ikaba yatangaje ko Kelly Rowland warumaze igihe atigaragaza mu ruhame yongeye kwigaragaza kuri iyi nshuro ari kumwe n'abana be ba bahungu yatembereje bakagirana ibihe byiza hagati y'umubyeyi n'abana.

Kelly Rowland yashyize ku byicundo umuhungu we Noah w'imyaka 2


Kelly Rowland azwiho gukunda gukina n'abana be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND