RURA
Kigali

Auddy Kelly yateguje indirimbo y’amashimwe nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga “Doctorate”

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/02/2025 16:40
0


Umuhanzi Auddy Kelly ubarizwa mu gihugu cya Suède, yatanze iteguza y’indirimbo ye nshya yise “Hari amahimwe” yakoranye na mugenzi we Aline Gahongayire, ni nyuma y’uko ahawe impamyabumenyi y’ikirenga “Doctorate”.



Auddy Kelly yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko igiye gusohoka mu gihe aherutse gusoza amasomo ye muri Kaminuza mu birori byabaye mu Ukuboza, ndetse kuri ubu akaba yarahisemo guhita akomeza gukora ubushakashatsi. 

Uyu musore yasoje amasomo ye muri Kaminuza ya “Gothenbug University” ni nyuma y’imyaka itatu akurikirana amasomo ye. Ati “Nasoje ‘research’ yanjye uyu mwaka ndi mu cyo nakwita ‘Trainings’ mu bijyanye n’ubuzima “Health Care Management”.”

Auddy Kelly yavuze ko yahawe impamyabumenyi y’ikirenga “Doctorate” muri “Business Administration.” Avuga ko nyuma yo guhabwa iyi mpamyabumenyi, yahisemo guhita asubukura umuziki, ari na bwo yiyemeje gukorana na Aline Gahongayire.

Ni indirimbo kandi avuga ko ishingiye ku mashimwe afite ku Mana yabanye nawe mu rugendo rw’amasomo. Ati “Ni indirimbo yo gushima Imana kuko yabanye nanjye mu rugendo rw’amasomo kugeza ubwo nashyiragaho akadomo, rero urumva mfite impamvu nyinshi zo kuyikoraho.”

Uyu musore yavuze ko gukorana indirimbo na Aline Gahongayire atari ibya vuba, kuko bombi baririmbanye muri korali Asaph yo muri Zion Temple. Yanavuze ko yari amaze igihe avugana na Gahongayire ku ikorwa ry’iyi ndirimbo, kugeza ubwo biyemeje kuyikoraho.

Ati “Aline twararirimbanye cyane muri korali Asaph, urumva turaziranyi, ni inshuti kuva cyera, ni umukozi w’Imana kandi wagiye witabira ibitaramo byanjye.”

Auddy Kelly yavuze ko yishimira uburyo Gahongayire yamushyigikiye kandi n’ubu akaba agikomeje kumushyigikira. Yavuze ko abashije gukorana indirimbo n’uyu muhanzikazi, bitewe n’igitaramo aherutse gukorera mu Bubiligi mu mwaka ushize.

Arakomeza ati “Imana yaradufashije mu ikorwa ry’iyi ndirimbo. Kandi ni inshuti, ni umukozi w’Imana nkunda cyane. Mu by’ukuri, ni indirimbo yo gushima Iman, kuko ni byinshi Imana idukorera. Iyi ndirimbo itwibutsa gushima kuko iyo ushima imiryango irafunguka.”

Uyu muhanzi yavuze ko buri wese unyura mu bihe byiza n’ibibi akwiye gukomeza kuzirikana ko Imana ariyo ishobora byose. Ati “Ni indirimbo itwibutsa gushima no muri bicye dufite. Ni indirimbo yo gushima Imana, kandi irasohoka vuba cyane.”

Auddy Kelly yaherukaga gushyira ku isoko Album yise ‘Aho ntabona’. Ayisobanura nk’amarangamutima ye atabasha gushyikira ari nayo mpamvu yayise ‘Aho Ntabona’. Yavuze ati “Hari igihe ubura amagambo yo kuvuga ugahitamo kuririmba. Impamvu nayise ‘Aho ntabona’ ni uko ari imwe mu ndirimbo nanditse mu gihe gito kandi navugaga ubuzima bwanjye, nayise gutyo kugira ngo nzahore nibuka impamvu y’iryo zina.”

Akomeza ati “Ni album navuga ko nahaye umwanya kurusha ikindi gihe kandi ifite indirimbo zitangaje zifite amagambo n’ubutumwa bukomeye bw’ubuzima hamwe n’urukundo ndetse nkagaruka no ku Mana cyane.”

Uyu muhanzi yavuze ko yitaye cyane kuri buri ndirimbo igize album ye, ari nayo mpamvu hafi ya zose yazifatiye amashusho mu bihugu birimo Canada nko mu Mujyi wa Québec, ibihugu byo mu Burayi nka Suede aho abarizwa muri iki gihe, mu Bufaransa no mu Bubuligi. 

Iyi ni yo album ya Gatatu uyu muhanzi agiye gushyira hanze, nyuma ya ‘Ndakwitegereza’ yabaye iya mbere ndetse na ‘Nkoraho Mana’ ihimbaza Imana. 

Auddy Kelly yatanze integuza y’indirimbo ye na Gahongayire bakoreye mu bihugu by’i Burayi

Auddy Kelly yavuze ko yaririmbanye muri korali na Gahongayire, kandi ko yamubereye inshuti nziza yamuherekeje mu rugendo rwe rw’umuziki

Gahongayire yakunze kwitabira cyane ibitaramo bya Auddy Kelly, ndetse akagaragaza ko amushyigikiye

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YITWA ‘NOMATTER WHAT’ AUDDY KELLY YAHERUKAGA GUSOHORA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND