RFL
Kigali

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kwirinda imyambarire y’urukozasoni mu ruhame n'ubusinzi bukabije

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/08/2022 9:01
0


Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Madamu Mbabazi Rosemary, yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi z’imyambarire idahwitse kandi y’urukozasoni mu ruhame, uburara n’ubwomanzi, ubusinzi bukabije no kubaho ubuzima butagira intego.



Yabigarutseho mu muhango wo gutangiza ihuriro rya 19 ry’urubyiruko gatolika riri kubera muri Diyosezi ya Kabgayi ku nsanganyamatsiko igira iti “Haguruka, kuko nkugize umuhamya w’ibyo wabonye”.

Minisitiri Mbabazi yabigarutseho mu gihe i Kigali hatangiye kuburanishwa urubanza rw’umukobwa witwa Mugabekazi Liliane ukurikiranyweho ibikorwa by’isoni nke byatewe n’imyambaro y’urukozasoni yaserukanye mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, umunyamategeko umwunganira asaba ko urukiko ruburanishiriza urwo rubanza mu muhezo.


Mu ihuriro ry’urubyiruko, Minisitiri Mbabazi yagarutse ku kuba iyo myitwarire idakwiriye kuranga urubyiruko rw’u Rwanda. Yashimye umuhate wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda wo kwita ku rubyiruko mu bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubuvuzi, kurwanya ubukene, ubusugire bw’ingo n’ibindi.

Minisitiri Mbabazi yagize ati: “Ihuriro ry’urubyiruko nk’iri ni umwanya ukomeye mugenera urubyiruko kugira ngo rwongere rwigishwe indangagaciro za gikirisitu zuzuzanya n’indangagaciro z’umuco wacu nk’Abanyarwanda.”

Yijeje ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufatanya na Kiliziya Gatolika muri gahunda zitandukanye zigamije gutoza indangagaciro mu binyuze mu mahuriro y’urubyiruko, Itorero n’izindi gahunda, kububakira ubushobozi no gushyiraho gahunda zifasha urubyiruko kwiteza imbere.


Src: Imvaho Nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND