RFL
Kigali

Teta Sandra ntiyabaho atari kumwe na Weasel

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:10/08/2022 18:29
1


Ububiko bw’imbuga nkoranyambaga burimo amafoto y'ibisebe n'ibikomere bya Teta Sandra, umunyarwandakazi wabyaranye n’umunya-Uganda w’umunyamuziki Weasel Manizo.



Abavuga rikagera kure ku mbuga nkoranyambaga n'abaharanira uburengeranzira bw'abagore biganjemo abo mu Rwanda bamaze iminsi batakambira Ambassade y'u Rwanda muri Uganda ngo itabare Teta Sandra.

Uyu mugore yamamaye cyane mu Rwanda biturutse ku kuba yarabaye Igisonga cya Nyampinga w'iyahoze ari SFB anamenyekana mu gutegura ibitaramo.

Bamwe bahuriza ku kuvuga ko ashobora kuzatakaza ubuzima bwe biciye mu ihohoterwa akorerwa n'umugabo we Weasel.

Amakuru anavuga ko umuryango wa Sandra Teta waje kwerekeza i Kampala mu gushaka igisubizo cy'umukobwa wabo gusa nta bindi byinshi byatangajwe.

Nyina wa Weasel ari we Prossy Mayanja yabwiye Televiziyo Sanyuka ko ubuzima bwa Sandra Teta bushingiye ku muhungu we Weasel bityo gutandukana ni inzozi.

Yavuze muri aya magambo agira ati “Ubuzima bwa Sandra bwizenguruka kuri Weasel, ntawabatandukanya. Sandra arakuze azi icyo ashaka, umuhungu wanjye ni icyamamare ngira ngo ni yo mpamvu ibiba biba byakabirijwe.”

Uyu mubyeyi yavuze ibi mu gihe umuhungu we Jose Chameleone aherutse gusaba abantu guha amahoro Weasel akubaka urugo.

Chameleone ati “Ni umuryango wishimye mubahe amahoro. Urugo si igihugu ni cyo kiyoborwa n'abajyanama batabarika.”

N’ubwo yaba Jose Chameleone na nyina bavuga ibi, Daniella Atim Mayanja wahoze ari umugore wa Chameleone aherutse gutabariza Sandra Teta avuga ko hatagize igikorwa Weasel azanamuvutsa ubuzima.

Daniella yashinjije uwahoze ari nyirabukwe ari we Prossy Mayanja ko atajya akozwa amafuti y'abahungu be ahora yumva ari abatagatifu.

Hari amashusho aherutse kujya hanze agaragaza Sandra Teta yishimanye na Weasel 

Nyina wa Weasel avuga ko Teta Sandra atabaho atari iruhande rwa Weasel 

Ku wa 23 Kamena 2022, nibwo Teta na Wease bibarutse umwana wabo wa kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mr r1 year ago
    Turambiwe inkuru imwe muduha umusi kuwundiiiiiiii Turayirambiwe mushake Indi nkuru ryose Inkuru imara ukwezi muyisubiramo muyisubiramo ❓❓ Be professional please





Inyarwanda BACKGROUND