Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard Jorbet [Meddy] ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yegukanye igihembo cy’umuhanzi w'umwaka wo mu Rwanda wahize abandi [People's Choice artist of the year- Rwanda], mu bihembo bya East Africa Arts Entertainment Awards.
Ibi bihembo ‘East Africa Arts
Entertainment Awards (EAEA)’ bigamije gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’abahanzi
bakorera umuziki ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba.
Abatsinze batangajwe ku mugoroba wo
kuri uyu wa Mbere tariki 1 Kanama 2022.
Byatangajwe ko Meddy yegukanye igihembo mu cyiciro
cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka wo mu Rwanda wahize abandi [People's Choice
artist of the year- Rwanda].
Yari ahatanye mu cy’indirimbo
yakunzwe mu Rwanda [EAEA Best Hit Song Rwanda], icy’indirimbo yakunzwe mu
Burundi [EAEA Best Hit Song Burundi] n’icyiciro cy’indirimbo ifite amashusho
meza mu Rwanda [EAEA Best Rwanda Music Video].
Umuhanzikazi w'umugore w’umwaka wahize
bagenzi be mu 2022 (People's Choice Best Female Artist 2022) yabaye Nandy.
Yahigitse Butera Knowless.
Knowless yari ahatanye kandi mu
cyiciro cy’umuhanzikazi ufite indirimbo nziza y’amashusho mu Rwanda [EAEA Best
Rwanda Music Video] n’icyiciro cy’umuhanzi w’umwaka [EAEA Artist of the Year].
Bruce Melodie ntiyahiriwe muri ibi
bihembo, kuko mu byiciro bitatu yari ahatanyemo hose yatsinzwe. Abandi
batahiriwe ni Juno Kizigenza na Ariel Wayz.
Umuhanzi w'umugabo wahize abandi muri Tanzania mu 2022 (People's Choice Best Male 2022) yabaye Diamond Platnumz. Indirimbo yakunzwe cyane yo muri Afurika (People's Choice Best African Hit Song) yabaye 'Buga' ya Kizz Daniel na Tekno.
Umuhanzi w'umwaka muri Uganda (People's Choice artist of the year- Uganda)
yabaye Eddy kenzo, umuhanzi w'umwaka muri Kenya (People's Choice Artist of the
year-Kenya) yabaye Otile Brown naho umuhanzi w'umwaka muri DRC (People's
Choice artist of the year-DRC) yabaye Fally Ipupa.
Hanscana wo muri Uganda utunganya
amashusho y'indirimbo, yegukanye igihembo cya 'Director' mwiza w'umwaka
(People's Choice Best Hit Music Video Director).
Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya
WCB Wasafi yegukanye igihembo cya 'People's Choice Best record label), umunyamideli
akaba n'umukinnyi wa filime Wema Sepetu yegukanye igihembo cya People's Choice
Best Female Inspirational Youth Icon).
Indirimbo 'Peru' ya Fireboy DML na Ed
Sheeran yegukanye igihembo cya 'Best overall Global Hit song', umuhanzi Mugisha
Benjamin [The Ben] yegukana igihembo cy'umuhanzi wo mu Karere ka Afurika
y'iburasirazuba ariko ukorera umuziki muri Diaspora (Best East-African artist
in diaspora).
Umunyabigwi mu muziki Koffi Olomide
yegukanye igihembo cy'umuhanzi w'ibihe byose 'EAEA Lifetime Achievement Award.
Filime 'The royal Tour' ya Perezida
Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yegukanye igihembo cya filime yahize izindi
'EAEA Outstading filime/Movie/Documentary.
Ibikorwa byo gufata amashusho y’iyi filime, Perezida Samia Suluhu yabitangiye tariki 28 Kanama 2021 ahereye mu kirwa cya Zanzibar.
Iyi filime igaragaza ahantu
hatandukanye nyaburanga ba mukerarugendo bashobora gusura muri Tanzania birimo ibyerekeye
ubugeni ndetse n’umuco, byose bigamije kwamamaza Tanzania ku rwego
mpuzamahanga.
Meddy yegukanye igihembo cy’umuhanzi
w’umugabo w’umwaka mu Rwanda [People’s Choice artist of the year- Rwanda)
The Ben yegukanye igihembo cya Best
East-African artist in diaspora
REBA HANO INTEGUZA YA FILIME ‘THE ROYAL TOUR’ YA PEREZIDA SAMIA SULUHU
TANGA IGITECYEREZO