Kigali

Lil Wayne uherutse kwangirwa kwinjira mu Bwongereza ari mu bihe byiza n'umuhungu we-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/07/2022 9:24
0


Umuraperi Lil Wayne uherutse kwangirwa kwinjira mu Bwongereza ari mu bihe byiza n'umuhungu we Kameron Carter.



Hashize ukwezi Dwayne Carter wamamaye cyane ku izina rya Lil Wayne umwe mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abujijwe kwinjira mu Bwongereza bigatuma asubika kuririmba mu gitaramo yari agiye kuririmbamo aho yahise asimbuzwa umuraperi Ludacris.

Impamvu uyu muraperi w'icyamamare yangiwe kwinjira mu Bwongereza ni uko yafunzwe igihe kiri hejuru y'amezi 6 kandi amategeko y'iki gihugu atemerera umuntu wese wafunzwe hejuru y'aya mezi kukinjiramo.

Hashize ukwezi Lil Wayne yangiwe kwinjira mu Bwongereza

US Magazine yatangaje ko Lil Wayne umaze ukwezi yangiwe kwinjira mu Bwongereza yongeye kugaragara ari mu bihe byiza n'umuhungu we Kameron Carter aho aba bombi baherutse kwitabira ibirori by'itangwa ry'ibihembo bya ESPYS 2022 ndetse nyuma yaho bajyana kureba umukino wa Basketball aho bari barikumwe na Trae Young icyamamare muri Baseball.


Lil Wayne ari mu bihe byiza n'umuhungu we Kameron Carter

US Magazine ikomeza ivuga ko hari hashize igihe kinini umuraperi Lil Wayne atagaragara ari kumwe n'abana be by'umwihariko uyu muhungu we Kameron Carter w'imyaka 12 yabyaranye n'umukinnyi wa filime Lauren London ubwo bari bagikundana. Uyu muhungu we kandi ni na we aherutse gushyira amajwi ye kuri album yise 'Trust Fund Babies' yasohoye mu mwaka wa 2021.

Lil Wayne n'umuhungu we bitabiriye umukino wa Basketball


Lil Wayne uherutse kwangirwa kwinjira mu Bwongereza ari mu bihe byiza n'umuhungu we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND