Kigali

Nayirebye, ntayo nari nzi pe!: Ariel Wayz yahakanye ibyo gushishura indirimbo ‘DEMO’ ya Tero Razz

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/07/2022 14:22
0


Ariel Wayz uri mu bamikazi b’umuziki nyarwanda, kuri ubu yahakanye ibyo kuba yarashingiye ku ndirimbo y’umuhanzi Tero Razz mu ikorwa ry’indirimbo aheruka gushyira hanze yise ‘DEMO’.



Mu nkuru inyaRwanda.com twabagejejeho kuwa 25 Nyakanga 2022 twagarutse ku ndirimbo nshya ya Ariel Wayz yavugwagaho kuba yarakozwe ishingiye ku ya Tero Razz.

Ibi ariko Ariel Wayz yaduhamirije ko atari byo ndetse ko ni iyi ndirimbo atari ayizi. Ati:”Indirimbo nayirebye ntayo nari nzi, gusa na none icyiza ni uko ntaho bihuriye uretse amazina bihuje nta kindi. Iriya ni indirimbo y’urukundo, twe iyacu ni ubuzima busanzwe.”

Ariel Wayz atangaje ibi nyuma yuko Tero Razz yari yamushinje kumushishura. Icyo gihe Tero Razz yari yagize ati: “Njya gukora ‘DEMO’ nabanje kwitonda, nkora ubushakashatsi, ariko Ariel Wayz ntiyahaye agaciro umwimerere w’indirimbo yanjye.”

Razz akomeza agira ati: “Mu kuri ibyo ntacyo byari bitwaye, ariko kuvuga ngo kuba yakoresheje igihangano cyanjye ntacyo bitwaye kuko ntari umusitari ni byo byambabaje. Aho ni ho uhita uhera wibaza iterambere ry’umuziki nyarwanda, niba kuba umuhanzi atazwi agomba kwibwa ibye n’abavuga ko babaye ibyamamare.”

Abajijwe uko yamenye ko Ariel Wayz yayuririyeho avuga ko ari uko ari iy’umuhanzi ukizamuka, yatubwiye ko bamwe mu bari mu itsinda ryatunganyije iyi ndirimbo babibwiye Ariel Wayz ariko akanga agakomeza.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DEMO' YA ARIEL WAYZ


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DEMO' YA TERO RAZZ

">

Ariel Wayz yavuze ko atari azi indirimbo 'DEMO' ya Tero Razz

Tero Razz yashyize indirimbo hanze yitwa 'DEMO' muri Gicurasi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND