Itsinda ry’abaramyi Upendo Ministry ryanyuze cyane abitabiriye igitaramo ryise "Umugoroba wo Kuramya no Guhimbaza" cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye. Iki gitaramo cyanitabiriwe n’abaramyi nka Aime Frank usanzwe ubarizwa muri Upendo na Charles Kagame wamamaye cyane mu ndirimbo "Amakuru".
Ni igitaramo cyatangiye mu ma saa munani z’amanywa yo kuri iki Cyumweru aho abakitabiriye bari bakoraniye muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda Isahmi rya Huye. Cyatangiranye no kuririmba kw’andi matsinda atandukanye Upendo Ministry yari yatumiye akorera muri Campus ya Huye.
Abakitabiriye banyuzwe cyane n’umwanya wo kuramya no guhimbaza wa Upendo Ministry aho ifatanyije na Aime Frank usanzwe ayiririmbamo bafashije benshi guhembura imitima no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo zishyushye cyane za Upendo zateye benshi guhaguruka bagatambira Uwiteka. Muri iki gitaramo Rev. Pasiteri Gisa Cadeau wo muri ‘Foursquare Gospel Church’ ni we wabwirije ijambo ry’Imana.
Umuramyi Charles Kagame uherutse kurushinga, yaririmbanye na Upendo indirimbo zitandukanye ndetse n'iye yitwa "Amakuru" yakunzwe cyane. Yatumye yongera kwigarurira imitima y’imbaga yari iteraniye muri Audtorium mu butumwa bukubiye mu "Amakuru" bwigisha abantu guca bugufi. Iyi ndirimbo yanayiririmbanye na Aime Frank n’abandi baririmbyi bari bazanye iri mu zahagurukije benshi bafatanya gusingiza Imana.
Umuyobozi wa Upendo Ministry, Rutabara Aimable yabwiye inyaRwanda.com ko bateguye iki gitaramo bagamije gafasha abantu kongera kwegerana n’Imana kandi ko bishimiye uko cyagenze.
Ati: “Twumvaga ko hano hakenewe igitaramo, abantu b’Imana dukeneye kubataramira. Kubera ko iyo abantu bataramye bakavuga Imana hari ubuzima bwongera kugaruka mu mibereho y’umuntu. Abantu baramije bishimye, uwari ufite intege nke ndatekerezaga ko yasubijwemo imbaraga kubera kino gitaramo. Intego zacu mu by’ukuri zabaye ‘successful’ [zagezweho]".
Upendo Ministry ikorera umurimo w'Imana mu Itorero EENR bivuze mu ndirimi z'amahanga "Eglise Evangelique de la bonne Nouvelle au Rwanda", rikorera mu Mujyi wa Kigali ikaba imaze kugira Albumu imwe y’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana. Imaze imyaka 22 mu murimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo kuko yashinzwe mu 2000.
Umuramyi Aime Frank yanyuze benshi afatanyije na Upendo asanzwe aririmbamo
Cyari igitaramo cyo kurushaho guhimbaza Imana
Ubwitabire bwari bushimishije
Umuramyi Charles Kagame yongeye guhembura benshi mu ndirimbo ''Amakuru''
Benshi bahagurutse bafatanya na Upendo kuramya no guhimbaza
Bahembutse cyane!
REBA HANO INDIRIMBO "AMAKURU" YA CHARLES KAGAME
REBA HANO INDIRIMBO "UMUJURA" YA UPENDO MINISTRY
REBA HANO INDIRIMBO "UBUHAMYA BW'EJO" YA AIME FRANK
TANGA IGITECYEREZO