Frida Kajala uri mu bari n’abategarugori batigisa imyidagaduro mu Karere bitari ukuba ari umukunzi wa Harmonize gusa ahubwo no kuba ari umwe mu bakinnyi ba filime b’ibyamamare, yizihije isabukuru y’amavuko mu buryo buteye ubwuzu.
Mbere y’iminsi micye ngo Frida Kajala
yizihize isabukuru, umukunzi we Harmonize yatangaje ko binjiye mu gihe cyo kuyizihiza
hari kuwa 20 Nyakanga 2022.
Kuwa 21 Nyakanga 2022 aba bombi basangije
ababakurikira amafoto meza abagaragaza bishimanye aho bagiye kuyizihiriza n'andi
agaragaza Frida Kajala yambaye mu buryo buteye ubwuzu.
Ku munsi nyirizina ari wo kuwa 22
Nyakanga 2022 Harmonize yafashe umwanya mu magambo aryohereye ataka umukunzi
we.
Harmonize ati: ”Isabukuru nziza
rukundo rw’ubuzima bwanjye. Gushyingiranwa nawe nizo nzozi kandi turenda
kuzirotora. Kukugira umujyanama wanjye ni ikimenyetso cy’uburyo nkwizeramo.”
Akomeza agira ati:”Uri ingirakamaro
mu buzima bwanjye ndabizi ko bamwe batakubaha bamwe batizera ko wahagararaga
wemye mu byo tunyuramo ariko nzi ko ushoboye….”
Nubwo byinshi mu binyamakuru
byagaragaje ko Frida Kajala yujuje imyaka 42 y'amavuko, we yavuze ibinyuranye n'ibyo agira
ati: ”Murabona imyaka 39 imbere ye!”
Frida Kajala yujuje imyaka 39 mu gihe umukobwa we Paula Kajala na we yari aherute kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 20.
Frida Kajala wizihiza isabukuru y'amavukoAri mu bari n'abategarugori bavugisha abatari bacyePaula Kajala umukobwa wa Frida Kajala na we yaherukaga kwizihiza isabukuru y'imyaka 20Urukundo rwa Harmonzi na Frida Kajala rugeze aharyoshye
TANGA IGITECYEREZO