Kigali

Dore ibikorwa wakora wasuye akarere ka Musanze kari mu Majyaruguru y'u Rwanda

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:23/07/2022 8:16
0


Musanze iri mu Majyaruguru y'u Rwanda mu gihe cy'isaha imwe uvuye mu mujyi wa Kigali, ni Akarere gakunze gukurura ba mukerarugendo benshi kubera uduce nyaburanga tuhaherereye.



Akarere ka Musanze kahoze kitwa Ruhengeri, akaba ari naho haherereye serivisi nyinshi za leta n'ubucuruzi mu ntara y'Amajyaruguru, uyu mujyi kandi wegereye pariki y'ibirunga, ndetse uhari abonera kure ishusho nziza y'ibirunga cyane ko ariho hari inzira ijyayo.

Ntabwo wahasanga umubare munini w'abantu ugereranyije n'indi mijyi yo muri Afurika y'Uburasirazuba, gusa haza ba mukerarugendo benshi baje gusura pariki y'ibirunga no gusura ingagi zihacumbitse.

Mu gihe wasuye Musanze haba mu kiruhuko cyangwa iminsi mike, muri iyi nkuru turagufasha kumenya ibikorwa wahakorera ukarushaho kuhagirira ibihe byiza.

1. Gusura Pariki y'ibirunga icumbikiye ingagi


Gusura iyi pariki ni byo bikurura cyane ba mukerarugendo muri aka gace, ni pariki ingana na metero kare 130 z'ubunini, ikaba icumbikiye umubare munini w'ingagi, urugendo rwo gusura iyi pariki rutangira saa moya n'igice z'igitondo.

Ba mukerarugendo bahaje babanza guhabwa amabwiriza n'ushinzwe iyi pariki mbere yo gutangira gusura, urugendo rwo gutembera ahantu hatandukanye muri iyi pariki ruri hagati y'iminota 30 n'amasaha 4, ukaba wahazamuka kugera ku butumburuke buri hagati ya metero 2500 na 4000.

Ingagi ziri mu birunga

2.Gusura igituro cya Dian Fossey


Dian Fossey niwe wize ku buzima bw'ingagi bwa mbere mu buryo burambuye, yavumbuye ibikorwa bibera muri iyi pariki, ndetse atuma n'abantu batinyuka kuhasura, sibyo gusa kuko yanarwanyaga ba rushimusi bibaga ingagi mu birunga, bivugwa ko yishwe n'abantu bungukiraga mu guhiga no gucuruza inyamaswa.

Mu guha agaciro Dian no kwibuka ibikorwa bye, abantu bakora urugendo bakajya gusura ahari igituro cye, ndetse n'icyigo Karisoke yashinze gikora ubushakashatsi ku misozi ya Bisoke na Karisimbi, iki gituro kiri kure ku buryo uru urugendo rufata umunsi wose, gusa iyo uhageze wiga byinshi ku byerekeranye n'akazi yakoraga n'umurage yasize.

3. Ikiyaga cya Burera na Ruhondo


Ibi biyaga birarebana ku buryo abenshi babyita ibiyaga by'impanga mu Rwanda, biri mu minota 20 uvuye mumujyi wa Musanze, mu gihe uhageze ushobora guhitamo kujya gutembera mu midugudu yaho, koga cyangwa gukambika wirebera inyoni.

Hari ubwato ku giciro gito bushobora kugutembereza mu mazi ukajya gusura ibirwa bitandukanye nka Cyuza, ndetse ukahafatira n'amafoto. Aka gace kaba keza kugasura mu gicamutsi uvuye gusura ibirunga ukaza kuharuhurira 

4. Gusura ubuvumo bwa Musanze


Ubu buvumo bumaze imyaka irenga 100, bwakozwe n'iruka ry'ibirunga muri aka gace, kera bwakoreshwaga nk'ubuhungiro bw'abami bu Rwanda n'imiryango yabo mu gihe k'intambara, mu kubwinjiramo buri wese ahabwa itara kuko harimo umwijima mwinshi.

Ukihagera wakirwa n'ishusho nziza y'ibimera by'icyatsi bitwikiriye aho binjirira, mo imbere hatembamo amazi make kubitare kandi harakonje, ubu buvumo buratuje cyane ndetse ni icumbi ry'uducurama turenga 100, kuhagera ni iminota 30 uvuye mu mujyi wa Musanze. 

5. Gusura Imbabazi ( Hahoze ari ikigo cy'impfubyi ubu ni inzu ndangamurage)


Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, iki kigo Imbabazi cyashinzwe kugirango kite ku bana bari barabuze imiryango, iyi nzu yari iyu witwa Rosamund Carr, yakinguriye umuryango abana benshi bari basigaye batagira imiryango yo kubamo n'ibyiringiro byejo hazaza, iki kigo kiri mu minota 45 uvuye mu mujyi wa Musanze.

6. Gutembera mu mujyi wa Musanze


Nkuko uyu mujyi atari munini cyane ushobora kuwutembera n'amaguru, wahera kw'isoko ukareba ibiribwa gakondo biri mu Rwanda, ugasura ibiro bya Dian Fossey biri hagati muri uyu mujyi, wakomereza k'umudugudu wa Nkotsi, hakaba ahantu heza ho kwigira umuco no kumenya ubuzima bw'abantu bo mu byaro byo mu Rwanda.

7. Gusura Ibyiwacu culture village (Gorilla Guardian village)


Aha niho urebera ibintu byose biri mu muco w'u Rwanda, ndetse n'imiryango ya kera itandukanye, hatangiye ari nkumushinga wo gufasha abantu bari batunzwe no gushimuta inyamaswa, kugirango babyarirwe inyungu n'ubukerarugendo nk'igikorwa cyarimo kizamuka.

Ba mukerarugendo benshi basuye Musanze usanga bahagarara kuri iki kigo, ngo basubanurirwe iby'umuco wo hambere wo mu Rwanda, birimo uko urugo rwa mbere y'ubukoroni rwasaga, inzu z'ibyatsi, amacumu, imiheto, imyambi n'ibindi.

Hari n'umuganga wereka abahasuye uburyo hashobora gukorwa ubuvuzi bwa kinyarwanda badakeneye imiti y'abazungu, abamaze gutembera aha hose bajya kwerekwa imbyino nziza za kinyarwanda n'uburyo bavuza ingoma.

8. Gusura Pariki ya Buhanga


Iyi pariki yitiriwe umwami wa mbere w'u Rwanda, iri mu shyamba rya Buhanga aho abami b'u Rwanda bambikirwaga ikamba nyuma yo gukorerwaho imihango itandukanye, umwami watoranyijwe yajyanwaga yo mu ngombyi akuwe mu nzu y'ubwami i Nyanza.

Ikintu gikurura ba mukerarugendo cyane ni ibiti bitatu byakuze maze bikora kimwe kitwa "inyabutatu" bisobanuye ubumwe bw'abanyarwanda, hari n'ikindi giti kitwa "umuvumu" bivugwa mu mateka ko abagabo 30 bigeze kugitema ngo bagikuremo inkwi, bagera mu nzira icyo giti kikigarura aho cyatemwe, bukeye bwaho abo bagabo barimbukana n'imiryango yabo.   


Source: Visit Rwanda, Gorilla Safaris company, Mission Africa Safaris


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND