Elon Musk aryohewe n'ubuzima mu Bugereki, nyuma yo kwibaruka impanga yabyaranye n'umukozi we Shivon Zilis.
Umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk umaze iminsi anegurwa na benshi nyuma ya’ho bimenyekaniye ko yabyaranye impanga n'umwe mu bakozi be witwa Shivon Zilis, kuri ubu uyu muherwe yagiye mu karuhuko mu gihugu cy'Ubugereki. Aha, yagaragaye ari ku mazi aryohewe n'ubuzima nyuma y’aho yari amaze ibyumweru bibiri yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru mpuzamahanga, aho ryanengaga imyitwarire ye.
Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Daily Mail, cyavuze ko Elon Musk utunze akayabo ka miliyari 230.4 z’amadolari atazishora mu mishinga ikomeye irimo nko gukora ubushakashatsi ku mubumbe wa Mars, ahubwo nawe afata umwanya akajya kuyinezezamo nk'uko byagaragaye abigenza mu kirwa cya Mykonos giherereye mu Bugereki.
Umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk aryohewe n'ubuzima mu Bugereki
Elon Musk w'imyaka 51 yagaragaye yambaye ikabutura y'umukara n'igituza kiri hanze, ubwo yari ari ku mazi ya Mykonos. Uyu muherwe kandi watunguranye yashyize igituza hanze, ntabwo yari ari wenyine dore ko yari ari kumwe n'inshuti ye y'umushoramari witwa Ari Emmanuel wari ugaragiwe n'umugore we Sarah Staudinger baherutse kurushinga. Daily Mail yakomeje ivuga ko Elon Musk hamwe n'inshuti ze, bamaze iminsi igera kuri itatu barya ubuzima mu Bugereki. Elon Musk afashe aka karuhuko nyuma y’uko atandukanye n’uwari umukunzi we Natasha Bassett, amuziza kumuca inyuma akabyarana impanga n'umukozi we.
Nyuma yo kubyarana impanga n'umukozi we, Elon Musk yagiye mu karuhuko mu Bugereki.
TANGA IGITECYEREZO